Ubwo uyu musore yaganiraga na Gerard Mbabazi mu kiganiro ‘Inkuru Yanjye’ akorera kuri YouTube Channel ye, yavuze ko uyu mu padiri bwa mbere yamukuye ku muhanda akamusubiza mu ishuri ndetse ngo akamubwira ko ashaka kumubera umubyeyi kubera ubuzima yari yaranyuzemo.Uyu musore yatangaje ko bwa mbere yamuhamagaye akamwinjiza munzu , agatangira gukina n’igitsina cye, na nyuma y’uko amusambanyije akajya akomeza gukinisha igitsina cye yamwihaka akarakara cyane.Uyu musore wavuganaga ikiniga , yavuze ko igihe cyageze ikibuno cye kikaguka ku buryo ngo atari akibasha kwifata mu gihe cyo gushaka kujya mu bwiherero kubera gusambanywa n’uyu mu padiri.Aaron yavuze ko na nyuma yo kumusambanya , ngo uyu mu padiri yakomeje gusoma misa kuburyo ngo kugeza nanu akiyisoma.
Yagize ati:”Narimfite imyaka 16 y’amavuko, hari umupadiri wankuye ku muhanda , arangije anshyira munzu ye arandera , anyizeza ko azambera umubyeyi, gusa umunsi umwe arampamagara anshyira mu cyumba cye arafunga arangije yiyambura imyenda , afata ukuboko kwe, acisha mu ipantaro mo imbere.Ndakoresha ijambo gukinisha, yakinishije igitsina cyanjye hahandi umuntu yumva ko agiye gusohora nyine , nawe nabonaga afite ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina nawe uhita ubibona akabikora kumuvuduko mwinshi cyane.Naramubwiye ngo nakore ibyo ashaka kuko sinarikuhasohoka ngo bikunde , ubwo aransambanya nyine”.
Yakomeje agira ati:”Nta bwoba agira kuko na nyuma y’uko ansambanyije , yakomeje kujya akora byabindi byo gukinisha igitsina cyanjye.Iyo bagusambanyije nyine ikibuno kiraguka, ubushobozi bwo kwifata kujya mu bwiherero buragabanyuka cyane kuburyo muri iyo minsi ntabwo nari nkibasha kwifata.Naragiye ngura umugozi n’urumogi ubu ‘Bule’ butatu ndavuga ngo ni nsoza kubunywa ndahita mpfa ndi mu munyenga kuko nabonaga nta kumuhanda narindi ntano kwishuri narindi.Padiri yakomeje kujya asoma misa mubona aracyanakomeje nanubu.Iyo namubonaga ari gusoma misa numvaga binsekeje , umvaga nafata mikoro bose nkabatuka”.
Aaron yakomeje avuga ko kunywa ibiyobyabwenge ari umurage yakuye ku mubyeyi we kuko ngo yabinywaga cyane kuko ngo se yakundaga kuzana abagore yaguze akabsambanyiriza imbere ye , akamubwira ngo nawe niba abyifuza yajya kumurebera umukobwa bangana.Ati:”Papa yakundaga kujya kuzana abadamu [Abagore], bo yaguze , akabazana akabasambanyiriza imbere yanjye , akambwira ngo niba numva nyine ,…. Mubwire ajye kunshakira uwo tungana kandi ibyo byabaga ndi umwana , hagati y’imyaka irindwi n’itandatu we akita kubye ntiyite ko mpagari”.
Aaron ni umusore ufite inkuru idasanzwe ibabaje cyane ariyo mpamvu tugiye kubasangiza LINK y’ikiganro twakuyemo amagambo twanditse kugira mubashe kumva ibyamubayeho.