Mu nkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga ikanabatangaza ni inkuru y’uyu mugore wo mu gihugu cya Malawi washyingiranwe n’umuhungu we ngo kubera yamwishyuriye amafaranga yose y’ishuri.
Ubusanzwe tuziko kwishyurira umwana wawe amafaranga y’ishuri ari inshingano z’umubyeyi ndetse akaba atakwishyuza umwana we ayo mafaranga yose yamwishyuriye.
Icyakora siko byagenze kuri uyu mugore wo mu gihugu cya Malawi kuko we yanze kwemera ko amafaranga y’ishuri yishyuriye umuhungu we agenda gutyo ahubwo akwiye kubana na nyina nk’umugore n’umugabo bityo amafaranga ye ayigaruze.
Uyu mugore yavuze ko amafaranga menshi ndetse n’imitungo ye yose yayikoresheje yishyurira umuhungu we amafaranga y’ishuri.
Yakomeje avuga ko atashora amafaranga menshi cyane yishyurira umuhungu we amafaranga y’ishuri ngo yemere ko undi mugore cyangwa undi mukobwa atwara umuhungu we.
Bityo uyu mugore yiyemeje gushakana n’umuhungu we kugira ngo hatagira umukobwa ushaka kujyana umuhungu we Kandi yaramushoyemo amafaranga menshi cyane.
Source: TUKO