Nubwo ikiremwamuntu cyahawe ubushobozi bwo gutegeka ibiri mu isi byose, ariko burya mu isi habamo inyamashwa nyinshi ziteye ubwoba ndetse zishobora gutsemba ikiremwamuntu mu buryo bubi. Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zizewe mukubategurira amakuru yizewe ku nyamashwa mbi ku kiremwamuntu ukwiye gutinya.
DORE ZIMWEU NYAMASHWA UKWIYE GUTINYA:
1.Imibu
Imibu ni mibi cyane ku kiremwamuntu ndetse cyane umubu w’ingore, utera agakoko ka malaria, birazwi neza ko ku isi abantu amagana bapfa bazize kurwara malaria. Rero ni ngombwa ko utinya ndetse ukagendera kure ikitwa umubu.
2.Jellyfish
Ubwoko bw’amafi bwita jellyfish buboneka cyane mu gihugu cya Australia, ayo mafi ni mabi ku buzima bwa muntu kuko zigira ubumara bukabije murizo bushobora kwica umuntu mu gihe gito mu gihe zikurumye.
3.Inzoka
Ikindi ni inzoka, ni mbi cyane ku kiremwamuntu kuko nayo igira ubumara bubi iyo bwinjiye mu muntu bushobora kumwica mu gihe gito mu gihe adahawe ubutabazi bwihuse. Icyakora Hari ahantu ishobora kukuruma ugahita upfa cyane nko ku mutwe hegereye ubwonko, ahegereye Umutima n’ahandi.
4.Ingona
Ni imwe mu nyamashwa izwiho kwica abantu benshi, ikaba ibarizwa mu nyamashwa ziteye ubwoba zibarizwa mu nyanja.
5.Buffalo
Izi nazo ni inyamashwa zishe abantu benshi cyane cyane muri afurika, rero nayo ishyirwa mu nyamashwa zitinyitse ndetse mbi ku kiremwamuntu.
6.Cona snail( ikinyamunjonjorerwa)
Ubwoko bwiki kinyamunjonjo kizwiho kugira ubumara bukabije bushobora kwica umuntu mu gihe gito cyane.
7.Intare
Ikindi ukwiye gutinya intare kuko nayo ni impigi ndetse ikaba mbi ku kiremwamuntu rero ni ngombwa ko ukwiye gutinya intare aho waba uri hose.
8.Imvubu
Nayo Iba mu mazi, ni imwe mu nyamashwa ziteye ubwoba ibarizwa mu mazi, Rero nayo ni imwe mu nyamashwa ziteye ubwoba ndetse zishobora gutuma kwica umuntu mu buryo bwihuse.
Source: News Hub Creator