Advertising

Yari abizi ko agiye kwitahira! Dore amagambo Dorimbogo yasize avuze

27/07/2024 21:44

Umuhanzikazi Valantine wamenyekanye cyane nka Vava cyangwa  Dorimbogo, yabitswe ku mugoroba wo kuri uyu wa 27 Nyakanga 2024, aho yapfuye azize uburwayi.

Uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitangazamakuru bitandukanye, hari amagambo yasize avuze ubwo yari arwaye mbere yuko yitaba Imana.

Uyu muhanzi ubwo yari arwariye mu bitaro bya Kibogora, yasuwe na Urugero Tv ikorera ku muyoboro wa YouTube, aho bagiranye ikiganiro ndetse akagira icyo yisabira.

Dorimbogo yasabye ko natagira amahirwe yo kugaruka i Kigali bazamusabira imbabazi abo yahemukiye ndetse nabo babanye, anasaba ko yazasezerwa neza ntatagaruka.

ati” Nintagaruka i Kigali, mu zansabire imbabazi abo nahemukiye, kandi ni ntagaruka, mu zansezere neza.Ndaribwa cyane , ngura imiti yo hanze ihenze, ngura mu maforomasi imiti irampenda , abantu bose bangemuriye harimo n’uwa mu mama wo hanze [Mama Bebe], Imana imuhe umugisha, ndarembye cyane rero, nabwiraga abafana banjye uko merewe. Imana n’imfasha ikankiza nzakora ikiganiro kirambuye”.

Yakomeje agira ati:”Nihabaho gutaha kandi, nabwo, nta kibazo mfitanye n’Imana. Nta n’uwo dufitanye ikibazo kuko mfite uburibwe bwinshi.Ndokerwa mu bitugu no mu mutwe.Ubu nteze igitambara none, ubundi gutega igitambaro , kurambura amaso gutya , ntabwo byankundiraga.Ndarembye cyane.Abantu bampamagaye , bamfashije bansengeye, Imana ibahe umugisha”.

Dorimbogo ni umwe mu bahanzi bazamuye amarangamutima ya benshi. Dorimbogo , yasohoye indirimbo yaririmbiye The Ben mu gihe cy’ubukwe bwe ndetse akora n’indirimbo zo kwamamaza Paul Kagame mu gihe cy’amatora.Uyu muhanzikazi yamenyekanye cyane kubera indirimbo ze zirimo iyitwa Dore Imbogo n’izindi.

 

Previous Story

AMAKURU MASHYA : Icyo Dorimbogo yazize cyamenyekanye

Next Story

Bamwe mu byamamare bagaragaje agahinda batewe n’urupfu rwa Dorimbogo

Latest from Imyidagaduro

Go toTop