Umuryango mugari waValantine wari uzwi nka Dorimbogo, inshuti n’abavandimwe, ndetse n’abantu benshi babarizwa muri Entertainment, Abanyamakuru n’abandi, bitabiriye umuhango wo guherekeza Dorimbogo kuri uyu wa 29 Nyakanga 2024.
Uyu muhango wo Kumusezeraho ugiye gutangirira mu rugo aho yari atuye . Kuri ubu umurambo wa Dorimbogo wamaze gukurwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kibuye mu karere ka Karongi aho yari aruhukiye, ajyanwa mu rugo aho umuhango wo kumusezeraho ujyiye gutangirira.
Fina umwe mu bari bamurwaje yatangaje ko ubwo Dorimbogo yari arwariye mu bitaro bya Kibogora, baje kubura indwara arwaye, bakamuha taransiferi imujyana mu bitaro bya Kibuye mu karere ka Karongi ari naho yaje kugwa.
Avuga ko indwara ya Vava yari yayoberanye, kuko ubwo yavaga muri ibyo bitaro bya Kibogora, bari bamuhaye ibinini by’umutwe, bigaragaza ko nabo ubwabo bari bashobewe icyo arwaye bahitamo kumwohereza mu bitaro bya Kibuye biri mu karere ka Karongi.
Yagize ati “Vava ubundi yari arwaye igifu ariko bakomezaga kumupima bakabura indi ndwara arwaye, bityo bamuhaye taransiferi imuzana i Kibuye, yabanje guca mu rugo mbona bamuhaye ibinini by’umutwe, bigaragaza ko nabo bari babuze indwara. Gusa kwamuganga i Kibuye batubwiye ko twamutindanye, kuko yari yabanje guca mu rugo”.
Amakuru avuga ko umwe mu foromo bakora muri iryo vuriro yamubonye apfa ndetse ko yamuguye mu biganza. Dore ko ubwo yageraga mu Bitaro atamaze umwanya munini ahubwo yahise apfa.
Gusa Fina we avuga ko atemera ko ari igifu cyamwishe ahubwo ko ari abanzi bamwivuganye bakaba baramuroze bikitirirwa igifu.
Yagize ati “Buriya kwa muganga kuba baramuhaye ibinini by’umutwe, bakoze ibishoboka, kandi murabizi ko harimo amarozi, ntabwo ari igifu kimwishe ni abarozi, ni abanzi bamwivuganye”.
Kuri ubu harashimirwa Abanyarwanda bakomeje kugaragaza umutima wo kwitanga kugirango Dorimbogo aherekezwe mu cyubahiro, ndetse mu masaha yashize mu mafaranga yacishijwe kuri nimero ya Gerard Mbabazi, hari hamaze kuboneka agera kuri million 1 n’ibihumbi 250, byumvikana ko Abanyarwanda n’abakunzi ba Dorimbogo muri rusange bitanze.
Barasaba Abanyarwanda kandi kuba bakomeza kwitanga kuko gufasha Dorimbogo ntabwo birarangirira mu kumushyingura gusa kuko asize abana 2 b’abahungu kandi nabo bazakenera kwitabwaho, ndetse n’umuryango we usigaye yari atunze naho witabweho.