USA: Umunyamakuru ukomeye yapfuye

14/07/2024 12:55

Umunyamakuru ukomeye Mike Colman wandikaga inkuru z’imikino ku kinyamakuru Mpuzamahanga cya Dail Mail yapfuye nyuma y’igihe ahanganye n’ubuzima butari bumworoheye.

Mike Colman yakoreraga ikinyamakuru Dail Mail cyo muri Australia aho yandikaga cyane ku nkuru z’imikino.

Yapfuye kuri uyu wa Gatanu Tariki 11 Nyakanga 2024 aho yari azengurutswe n’abatari bake barimo umugore we Linda , n’abahungu be batatu. Amakuru avuga ko yari arwaye indwara y’ibibaha ariko itamenyerewe.

Umwe muwo bakoranaga Mr Craddcock , yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ko babuze umuntu w’intwari kandi witangaga cyane.

Ati:”Mike yari umwe mu ntwari , umugwaneza. Yari umwanditsi watumaga abasomyi baseka cyangwa bakarira mu cyumweru kimwe”.

Neil Breen bakoranaga yagize ati:”Nababaye cyane kumva ko mbuze umusangira ngendo , ni intambara ikomeye yarwanaga ariko umutima wanjye uri kumwe na Linda n’umuryango we”.

Benshi mu nshuti n’abakoranye bya hafi na nyakwigendera Colman , bemeza ko yari umuhanga ndetse ko yagiraga inkuru zishimishije.

Previous Story

Tanasha Donna uherutse gusebera mu Rwanda ari mu byishimo

Next Story

Judence Kayitesi yashimye service yahawe ubwo yajyaga gutora umukuru w’igihugu n’abadepite

Latest from Imikino

Banner

Go toTop