Advertising

Umwana w’umuhungu yagiye mu mwanya wa Se wapfuye yifuriza nyina St Valantin

15/02/2024 12:49

Umuhungu yagiye mu mwanya wa se yapfuye , agaragariza nyina ko bitari byoroshye ariko ko atagomba gutuma nyina aba wenyine ku munsi w’abakundana.Uyu mwana yafashe umwanya yandika urwandiko rurerure rumwerekako amukunda kandi ko adakwiriye kwigunga.

 

Uyu mugore yareze umwana wenyine ubwo umugabo we yari amaze gupfa mu mwaka washize wa 2023 nk’uko ibinyamakuru bitadukanye byabyanditse by’umwihariko ibyo muri Nigeria. Uku kurera uyu mwana wenyine no kwihanganira ibibazo byose wenyine, nibyo byakoze ku mutima abakoresha imbuga Nkoranyambaga bahuye n’aya mashusho n’amafoto agaragaza urwandiko yandikiwe.

Nyuma yo kumenya ko umubyeyi wabo yahangayitse wenyine se amaze gupfa, umwana w’umuhungu muto yahisemo ku mwandikira kugira ngo amwerekeko atari wenyine.Uyu mwana yasabye nyina imbabazi ku mafuti yose yamukoreye, amusezeranya ko atazongera kumubabaza n’umunsi n’umwe.Yakomeje asengera nyina ku Mana kugira ngo ikoze imufashe abiteho.

Previous Story

Mu Rwanda hatangijwe ikigo cyigisha gutwara indege

Next Story

Umujyi wa Goma wahagaritse ibikorwa byo gusenga

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop