Purithy Kathure inkuru ibabaje y’ukuntu yafashe inguzanyo irenga 500,000 KSh afashe umugabo we kubaka inzu gusa yaje kumuteguha bidateye kabiri.
Yasobanuye uburyo yitangaga ndetse agakora cyane, kugira ngo ashimishe umugabo we gusa amaherezo nta kintu na kimwe yamusigiye.
Mu kiganiro yagiranye na TUKO dukesha iyi nkuru , uyu muforomokazi Kathure avuga ko yagujije amfaranga kuko umugabo we yari umu shomeri. Afata inguzanyo yo kubaka inzu n’ubwo yarasanzwe arwana no gutunga umuryango ku amafaranga macye yahembwaga.
Kathure atangaza ko yimukanye n’umuryango we mucyaro kubera ko ubuzima bwari bukomeje kubagora mu Mujyi. Bageze mu cyaro kubana n’abavandimwe be babiri byari bikigoranye nabwo, n’uko bigira inama yo gufata inguzanyo KSH 200,000 kugira ngo bubake inzu yabo.
Gusa amafaranga yose ntago bayakoreshaga mu bwubatsi ahubwo yaranabatungaga. Umugabo we yaje kumubaza kuba yatinyuka akagira ikindi kintu cyose yakora, avuga ko nagerageza azahita amwirukana.
Igihe inzu yendaga kuzura, amafaranga akaba macye, Kathure yongeye kujya gufata indi nguzanyo. Kubwa amahirwemacye, umugabo we yaje kubona akazi I Mombasa n’uko aza guhita asiga umugore we Kathure.
Yamusize atwise inda ye ya kabiri ndetse nta amafaranga yamuhaye yamusigiye. Igihe kimwe ubwo yagerageje kuza kumureba yaje kumenya ko yashatse undi mugore yumva baganira kuri telefoni.