Umugore wicishije umugabo we inyundo yasanzwe yapfuye mbere yo gukatirwa

25/07/2024 21:32

Mu gihugu cy’Ubwongereza mu mujyi Burlington haravugwa inkuru y’umugore w’imyaka 76 wishe umugabo we, mbere yo gukatirwa nawe akiyahura.

Amakuru atangwa na police yo muri uriya mujyi avuga ko uyu mugore witwa Linda Kosuda-Bigazzi yashinjwaga icyaha cyo kwica umugabo we w’imyaka 84, babanaga, ndetse uwo mugabo we yahoze ari umuganga.

Amakuru akomeza avuga ko kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Nyakanga 2024 aribwo uyu mugore wishe umugabo we muri 2017, yari bukatirwe igihano k’imyaka 13, nkuko biteganywa n’itegeko ryo muri kirya Gihugu.

Uyu mugore yishe umugabo we muri Nyakanga 2017, abika umurambo we amezi agera kuri 7, umurambo uza kuboneka muri Gashyantare 2018 ari nabwo yatawe muri yombi.

Uyu mugore ubwo yamaraga kwica umugabo we akoresheje inyundo, yafashe umurambo we awuzingazingira mu mashashi kugeza ubwo abakozi bita ku bantu bakuze bawubonye muri Gashyantare 2018 bagahamagara police.

Nyuma ubwo uyu mugore yaje gutahurwa ko yishe umugabo we, yagejejwe imbere y’ubutabera yemera icyaha ko yicishije umugabo inyundo gusa ko yitabaraga. Nyuma yo kuburanishwa, mu gihe yari ategereje umwanzuro wanyuma w’urukiko nibwo yasanzwe yapfuye.

Umu avoka we, avuga ko mu gitondo ubwo yari agiye kumureba ngo bitabire kujya kumva umwanzuro w’urukiko, yamusanze yapfuye ndetse avuga ko uyu mugore ashobora kuba yiyambuye ubuzima.

Biracyekwa ko kandi uyu mugore yabonye ko atazabasha kwihanganira iyo myaka yose muri gereza agahitamo kwiyahura.

 

Previous Story

Burna Boy yateguye igitaramo kizabera kuri YouTube

Next Story

Dore ibintu 8 utangomba gukorera umwana uri munsi y’imyaka 2

Latest from Inkuru Nyamukuru

Kaminuza ya UTAB yahawe igihembo

Kaminuza ya UTAB iherereye i Byumba mu Karere ka Gicumbi yaherewe igihembo mu Imurikabikorwa ryaberaga mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze.Ni igihembo yahawe

Banner

Go toTop