Advertising

Ukwitegetse Danny Mandela yasobanuye uko Dorimbogo ari we bafataga nk’umucunguzi w’umuryango wabo

29/07/2024 15:10

Mu gikorwa cyo gushyingura Vava wamamaye nka Dorimbogo, umwe mu bo mu muryango we witwa Danny Mandela  yagaragaje uko uyu mukobwa ari we umuryango we wari utegerejeho amakiriro no kuzabavana mu bukene.

Danny Mandela agaruka ku buzima bwa Dorimbogo yagize  ati:”Vava yavutse nk’abandi bana mu muryango ,akuze akora imirimo isanzwe yo kuvoma gutashya , afasha ababyeyi. igihe kiza kugera ajya gushaka imirimo yo gukora mu rugo kuko murabibona ko hano iwabo atari urugo rwifashije.

Igihe cyarageze yunguka umwana, aramuzana hano mu rugo , akajya aca incuro kugira ngo afashe umwana we, igihe kirabera abyara undi mwana akomeza kumucira incuro atunga abo bana. Vava yaje kugirirwa ubuntu ajya mu Mujyi wa Kigali dutangira kumubona ku mbuga nkoranyambaga ahinduriwe amateka niko nabyita , ubwo atangira kwita kuri ba bana ariko nabwo ntabwo bibaye igihe kirekire kuko igihe cye cyari kigihari ibyo yari kuzakora byari bikiri byinshi n’ubwo bavuga ko iyo umuntu agiye aba arangije imirimo ariko ikigaragara ni uko yari afite byinshi byo gufasha umuryango we”.

Uyu musore yasobanuye ko ubwo bahuraga n’ikibazo cy’ibiza inzu yabo igasenyuka , Vava ari we wayisanuye. Ati:”Hano mu rugo duherutse kugira ikibazo inzu yacu irasenyuka , Vava ni we wadufashije gusanura iyo nzu. Yakoresheje umuganda barayisana kuko umukecuru ntabwo yari akijya mu nzu ngo arebe hanze. Inzu irashaje ariko yari yashyizeho amabati abiri , asigaje no gushyiraho Sima”.

Vava yari yaraguze amatungo atandukanye yabaga mu rugo iwabo  arimo ;Ihene , n’inka gusa ngo bagiye kuzigurisha kugira ngo barebe niba barangiza ibikorwa byo kumushyingura.

Danny yakomeje avuga ko Nsengiyumva Valentine wamamaye nka Dorimbogo ariwe wari ukomeye mu muryango wabo kuko ngo ariwe wabashaga kubona amafaranga byoroshye.Ati:”Niwe muntu twari dufite mu muryango ugaragara nk’ukomeye ushobora kubona amafaranga kuko namwe murareba aho avukira uko hagaragara. Niwe twafataga nk’umucunguzi w’umuryango niyo mpamvu twari tumuhanzeho amaso cyane”.

Vava yashyinguwe kuri uyu wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2024.Uyu musore yasobanuye ko akimara kubona kumbuga Nkoranyambaga bavuga ko Vava yapfuye

Previous Story

Vava wari uzwi nka Dorimbogo agiye gushyingurwa

Next Story

Ese nyuma yo gutanga ibyishimo ubuzima burerekezahe Celine Dion ?

Latest from Imyidagaduro

Go toTop