Steve Harvey, umunyarwenya akaba n’icyamamare kuri televiziyo, yahuye na Perezida Paul Kagame mu ruzinduko rwe mu Rwanda.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ku wa 20 Ugushyingo 2024, Steve Harvey yashimye Perezida Kagame ku bw’imbaraga, ubwitange, no kwicisha bugufi bimuranga. Yavuze ko ibi byose ari igihamya cy’ubudaheranwa bw’u Rwanda no kubabarira.
Steve Harvey yageze mu Rwanda ku wa 18 Ugushyingo 2024, aho yasuye ibice by’Umujyi wa Kigali, birimo Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yerekana ko ari gushimira kandi kwiga ku mateka y’u Rwanda.
Steve Harvey ni umwanditsi, umunyamakuru, umukinnyi w’amafilimi, ndetse n’umuhanzi, kandi yamenyekanye cyane ku rwego mpuzamahanga kubera ibiganiro bitandukanye akorera kuri televiziyo nka The Steve Harvey Morning Show, Family Feud, Celebrity Family Feud, ndetse na Family Feud Africa. Yagize n’umusanzu ukomeye mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Universe.
Mu bikorwa bye by’ubwanditsi, Harvey yanditse ibitabo bine, birimo igikunzwe cyane Act Like a Lady, Think Like a Man, cyasohotse mu 2009, gituma aba umwe mu banditsi b’icyamamare.