Hakiruwizera Aaron w’imyaka 29 y’amavuko , yatawe muri yombi nyuma yo guhabwa amafaranga n’amakaziye n’umucuruzi wo mu Karere ka Rusizi amusabye kujya kumurangurira inzoga , undi ayajyana mu rusimbi.
Aaron yageze ahakinirwa urusimbi hi hishe agira ngo arunguka asigarane inyungu hanyuma arangure inzoga yatumye ,amafaraga yose barayamurya asigarana amakaziye gusa.
Umuyobozi y’Umurenge wa Kamembe wo mu Karere ka Rusizi Iyakaremye Jean Pierre yavuze ko uwo musore yabonye asigaranye amakaziye gusa arimo ubusa , yibaza uko aribuhinguke ku wamutumye biramuyobera afata nayamakaziye ayagurisha ibihumbi 10 RWF, ashyira mu rusimbi 5,000 RWF agira ngo arunguka nayo barayarya yose , ashobowe naya 5,000 RWF byari bisigaye abijyana mu kabari ari naho yafatiwe.
Ati:”Mu Kabari niho yafatiwe yasinze avuga ko ari amafaranga , ari amakaziye nta nakimwe asigaranye ahita ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha , RIB, sitasiyo yayo ya Kamembe kugira ngo abazwe iby’ubwo buhemu. Tubyita ubuhemu kuko yari asanzwe akora akazi k’ubukarani mu Mujyi, hari abamwizera ku buryo ahubwo amahirwe agaragaye kare, yari kuziba menshi cyane cyangwa akiba nk’Umunyamahanga cyangwa se akiba n’uwamufata akamwica ugasanga bibaye bibi kurushaho”.
Yavuze ko imikino y’urusimbi , ibiryabarezi bikinwa rwihishwa n’indi mikino itemewe irya amafaranga usanga urubyiruko rwinshi rwirunduriyemo mu mujyi nk’uyu ukura umunsi ku munsi itabura ariko ko bayihashya , ku bufatanye n’abaturage , abayibozi n’inzego z’umutekano.
Yanavuze ko bagiye kurushaho kugenzura ibijyanye n’iyi mikino yose itwara amafaranga abaturage kuko hari n’ingo zigenda zisenyuka kubera yo ,abazafatwa bayikoresha mu kwambura abaturage n’abayitabira bose, bakazajya babihanirwa.
Isoko: Imvaho Nshya