Advertising

Ruhango : Abavandimwe babiri batemanye

08/09/2024 14:36

Kuri uyu wa 07 Nzeri 2024, mu Karere ka Ruhango , Umurenge wa Ruhango mu masaha ya Saa Munane z’amanywa abandimwe babiri bakoze urugomo umwe afata umuhoro atema mugenzi we bapfa ubutaka.

Nshimiyumukiza Mbonyi mu masaha ya mu gitondo yasanze umuvandimwe we amubereye mu ishyamba ari kuri tema ngo ndetse yadukira n’ibijumba atangira ku bikura , nibwo yaje ku mwegera amusaba ko yamuvira mu murima.Uyu murumuna we Andrew usanzwe azwi nka Pesa Pesa, yahise yadukira mukuru we maze ngo batangira ku rwana.

Ndetse aza no gutemeshwa umuhoro baramwangiza ku buryo bukomeye cyane. Abaturage bahise bahurura baza gutabara ndetse bitabazwa n’inzego z’umutekano gusa Pesa Pesa akagaragara nk’uwanegekaye cyane ku buryo n’abaturage baganiriye na BTN TV dukesha iyi nkuru babonaga ko nta buzima afite.

Ati:”Bamutemye mu buryo bukomeye , rero aba bagomba guhanwa rwose”. Bakomeje bavuga ko aba bombi bamaranye igihe amakimbirane ndetse akaba aturuka ku murima w’inkurarwabo basigiwe n’ababyeyi  babo.Ati:”Uriya mugabo batemye ahambere aha aherutse gutema umugore wabo (…). Uriya batemye yabwiraga mukuru we ati:”Ahantu hose urahigarurira nkande kandi iyo nkurarwabo ari njye wayihawe. Undi akamubwira ati ese ko ari njye wayihawe”.

“Ikintu twasaba ni uko uriya murima uteza rwasezerera , uriya umaze gutemwa , nagira amahirwe akaza gukira , ni uko mwareba uko mwamwimura inaha ngaha kugira ngo atazica umuvandimwe we”.

Umuvandimwe wa Pesa Pesa wamutemye we yahise yishyikiriza inzego z’umutekano. Umunyamakuru wa BTN TV yatangaje ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruhango butigeze bwifuza gusubiza ubutumwa yabwandikiye.

Ubwo UMUNSI.COM twageragezaga kuvugana n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango  bose bavuze ko iki kibazo ntacyo bazi cyakora ngo nibaramuka bakimenye bazatubwira.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Mozambique : Maj Gen Ruvusha yatangiye kuyobora ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda

Next Story

Drake bamuciye iryera mu gitaramo cya Terms

Latest from AMAKURU KU RWANDA

Go toTop