P Square bongeye gutandukana

02/08/2024 09:50

Rudeboy umwe mu bagabo b’impanga bagize itsinda rya P-square yatangaje ko bongeye gutandukana nyuma y’igihe gito bongeye kwiyunga.

P-Square igizwe n’abatatu aribo Paul n’impanga ze Peter Okoye na Mr P, batandukanye bwa mbere muri 2016 biyunga muri 2021 gusa ubwo Rudeboy yaganiraga na Lagos ‘ City FM yo muri Nigeria, yemeje ko babiri basigayemo nabo bongeye gutandukana.

Yagize ati:”Kongera kwiyunga kwacu byari bifite intego yo gukora imiziki na Album nyinshi ariko uko bimeze ubu ni uko ndimo kwita cyane kuri Rudeboy (ari kwiyitaho). Mu nyizere kandi burya si ngombwa ko mvuga ibintu byose mu mazina”.

Yakomeje agira ati:”Nagiye nshinjwa cyane kuvuga ko Peter ari umubyinnyi nanjye nkaba umuririmbyi. Akenshi iyo tugiye ku kibuga cy’indege usanga abantu benshi bambaza ngo uri umubyinnyi cyangwa uri umuririmbyi byari bitangaje rwose”.

Yagarutse ku ndirimbo bakoranye na T.I ahamya ko impamvu itamenyekanye cyane ari uko abantu batigeze bumva amajwi ya P-Square nk’uko byahoze. Ati:”Hari indirimbo twakoranye na T.I kugeza ubu yaheze kuri Miliyoni 3 kubera ko abantu batigeze bumva amajwi ya P-Square nk’uko byahoze.

Ubwo twasubiranaga rero ntabwo nifuzaga ko icyo kibazo gikomeza kubaho. Nabwiye umuvandimwe wanjye kwigaragaza tugakora impinduka zitandukanye tugakora indirimbo nziza ariko byarangiye byanze”.

Ati:”P-Square yariho mu mahoro ariko icyo ntashakaga ni ukwisubira ku makosa gusa Peter yaje kuvuga ko adashishikajwe nabyo ambwira ko ashaka kubivamo , musabye ko twabishyira ku karubanda arabyanga . None abantu bazavuga gute nibambona ndi njye nyine ? Bazanyita umuntu mubi. Niyo mpamvu ndimo kuvuga”.

Rudeboy adaciye ku ruhande yavuze ko batandukanye icyakora umuvandimwe we ntabwo yari yagira icyo abivugaho.

Previous Story

Muhanga: Uwakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro aciye mu nzu ye yatawe muri yombi

Next Story

Igitsina gabo: Ngaya amagambo wakongorera umugore wawe wamaze kwiyambura

Latest from Imyidagaduro

Banner

Go toTop