Inkuru yacu y’uyu munsi iragaruka ku mukobwa wagishije inama akavuga ubuzima bw’urukundo yagiranye n’uwo yakundaga ariko nyuma yamugeza mu rugo iwabo, akagira ubwoba akamusaba ko batandukana kubera ko yabonye atabona inkwano y’amafaranga bazamuca.
Mu butumwa uyu mukobwa yaduhaye agisha inama , yagize yagize ati:”Muraho neza, ndi umukobwa w’imyaka 30 y’amavuko, nkeneye umukunzi ushobora guhita yemera ko dukora ubukwe tukibanira nk’umugabo n’umugore. Ndi umukobwa muto muto , utari muremure.Ntabwo ndi inzobe cyangwa urukara, muri make ndi umukobwa w’imibiri yombi. Narize ndetse ubu mfite akazi kampa amafaranga atuma mbasha kubaho mu buzima busanzwe ntasaba iwacu.
Naje gushengurwa n’umusore twakundaganaga rero ubwo namusabaga ko yagera mu rugo ndetse akabyemera.Twaragiye tugera mu rugo , asanga bamwiteguye , baramwakira ndetse nawe abereka ko yishimye.Mu gutaha tugeze hanze nsa n’umuherekeje, yahise ambwira ko kubera uburyo yabonye mu rugo hameze, atazakomeza umubano wanjye nawe.
Namubajije impamvu , ambwira ko iwacu turi abakire cyane kumurenza, agaragaza ko ‘Salo’ yari yicayemo isa n’ihenze cyane , uko bamwakire nabyo bisa n’ibihenze ku buryo yabonye ubukire iwacu bafite butatuma dukomeza kuba inshuti cyangwa ngo dukomeze gahunda zacu zo kubana nk’umugore n’umugabo ahubwo ansaba ko twatandukana burundu , agashakira ahandi nanjye nkashakira ahandi”.
Uyu mukobwa yakomeje agira ati”: Ni ukuri pe, uyu musore naramukundaga cyane, yari inshuti yanjye mu buryo mutabyumva. Na mwinginze mu bwira ko ibyo iwacu batunze ntaho bihuriye natwe, yanga kunyumva.Namwegereye mu bwira ko nzamuvuganira ko batazamuca amafaranga menshi ambwira ko bidashoboka ko dukomeza.
None ubu mfite ikibazo, ndajya kubwira mu rugo gute ko wamusore naberetse yatinye inkwano atari yanamenya ? Ndimo gutekereza nkasanga iyi atari impamvu yatuma twembi dutandukana. Ndimo kwibaza ngo nkore iki nukuri ?
Mu mfashe niyo mpamvu nabandikiye. Mu mbwirire abasomyi banyu ko uwakwifuza kuba umukunzi wanjye tugahita twibanira, yasiga numero ze ahatangirwa ibitekerezo nkazahita nzibona nka mwandikira. Murakoze”.
Iyi ni inkuru y’umusomyi wacu , niba nawe ufite inkuru ushaka ko tukugezaho , twandikire kuri Email Info@Umunsi.com,
Photo/shutterstock