Advertising

Nigeria : Urubyiruko rwatangaje ko nta kabuza rujya mu myigaragambyo

29/07/2024 07:21

Muri Nijeriya, ubutegetsi bwatangiye gukomakoma no guha bamwe mu rubyiruko akazi mu bigo by’Igihugu bicukura peteroli, abandi bagahabwa amafaranga abarirwa muri za miliyari z’ama Naira akoreshwa muri icyo gihugu.

Ni mu rwego rwo kugerageza gukumira imyigaragambyo uru rubyiruko rurateganya gukora imyigaragambyo mu gihugu cyose rwamagana imiyoborere mibi n’ubuzima buhenze muri Nijeriya.

Impirimbanyi zo muri Nijeriya zimaze iminsi zishaka kwigana ibikomeje kuba mu bihugu by’Afurika aho imyigaragambyo iyobowe n’urubyiruko yajegeje ubutegetsi muri Kenya, igatuma ubutegetsi bufata ibyemezo bikaze muri Uganda.

Ikigo cya leta gicukura kigatunganya peteroli muri Nijeriya kimaze imyaka irindwi cyihanangirije abashaka akazi kutazashukwa n’ubutumwa ubwo ari bwo bwose bwamamaza akazi bicyitiriwe.

Kuri uyu wa gatanu ku nshuro ya mbere mu myaka 10 ishize cyasohoye itangazo ku rubuga mpuzambaga rwa X kivuga ko gifite imyanya y’akazi mu gihugu hose. Umuvugizi w’icyo kigo yavuze ko cyahise cyakira inzandiko zitabarika zisaba akazi zinyuze ku rubuga rwacyo.

Ministeri y’urubyiruko muri Nijeriya yongeye gushyiraho ikigega cyo gushyigikira iterambere ry’urubyiruko ishyiramo miliyari 110 z’amafaranga akoreshwa muri icyo gihugu. Ayo angana n’amadolari y’Amerika miliyoni 70.

Iki kigega cyatangijwe mu mwaka wa 2020 kigamije gutanga igishoro ku rubyiruko rushaka kwihangira imirimo. Mu kwezi kwa gatanu, leta yari yaravuze ko izongera kubyutsa iki kigega cyari kitagikora, ariko ntiyari yatangaje igihe bizakorerwa

Kuwa kabiri abadepite bo muri Nijeriya batoye itegeko ryemeza umushahara fatizo wikubye kabiri umukozi uhembwa make kurusha abanda yahabwaga ku kwezi.

Abanyanijeriya barategura imyigaragambyo iteganijwe mu cyumweru gitaha aho bazaba bamagana ubuzima buhenze no guta agaciro kw’ifaranga rikoreshwa muri icyo gihugu rigeze kuri 34.2 ku ijana kuva gatangiye gutakara mu myaka 28 ishize. Byarushijeho kuzamba Perezida Bola Tinubu akuyeho nkunganire yatangwaga mu bikomoka kuri peteroli.

Abanyamadini, abatware gakondo, n’abandi bavuga rikijyana muri Nijeriya bakomeje kwinginga urubyiruko barubuza kujya mu myigaragambyo itegenijwe kuva taliki ya mbere ukwezi gutaha.

Baratinya ko iyi myigaragambyo yaba imeze nk’iya urubyiruko rukora muri Kenya, yarushaho kuzahaza ubukungu bw’igihugu.

Previous Story

Vava wari uzwi nka Dorimbogo yasize abana babiri b’abahungu ! Icyo nyina yabavuzeho

Next Story

Ibintu 10 bitera kanseri

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop