Advertising

Mwene Kibaba yateguje igisigo gisingiza amata

12/11/24 10:1 AM

Mwene Kibaba watsinze amarushanwa ya ArtRwanda Ubuhanzi ku rwego rw’Igihugu mu Busizi bwibumbiye mu mazina y’Inka , yateguje abakunzi be igisigo yise ‘Amata’ kizajya hanze mu mpera z’Ukwezi kwa Ukuboza.

Mwiseneza Jackarlo [ Mwene Kibaba ] , avuga ko amata akundwa n’abantu benshi ndetse akaba yifitemo ubushobozi bwo gutunga umuntu uyanywa mu gihe nta kindi kintu yafashe.

Avuga ko kandi yatekereje kwandika no gusiga ku mata kugira ngo yereke Isi yose ubwiza bwayo na cyane ko ari mu muco w’Abanyarwanda.

Ati:”Burya hari abaka amata agaciro kayo , abandi bakayafata uko bashaka kubera kutayamenya. Nahimbye iki gisigo rero ngambiriye kwerekana umumaro w’amata n’agaciro afite mu muco w’Abanyarwanda muri rusange”.

Yakomeje agira ati:”Amata , kizaba ari igisigo cyiza cy’Abanyarwanda bose kandi gikungahaye muri byinshi umuntu yakwifuza kugira ngo agire ubuzima bwiza”.

Kuri we ngo asanga uwahaye amata agaciro cyane ari Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, wiyemeje koroza buri mu Nyarwanda binyuze muri Gahunda ya ‘Girinka mu Nyarwanda’ bityo ngo akaba afite impamvu yo kuyasingiza.

Mwene Kibaba kugeza ubu abarizwa muri Siga Rwanda ya Junior Rumaga n’abandi basizi batandukanye biyemeje kubuteza imbere.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Olivia Farnsworth umukobwa w’imyaka 7 utagira ububabare, inzara, habe n’amarangamutima

Next Story

Karongi : Basobanuriwe uburyo ihohoterwa ryo mu ngo ribangamira imyigire y’abana

Latest from Imyidagaduro

Go toTop