Advertising

“Muvandimwe, ndakwinginze mbabarira” – Visi Perezida wa Kenya asaba imbabazi Perezida Ruto

10/07/24 12:1 PM

Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, ugeramiwe no kweguzwa n’Inteko Ishinga Amategeko, yasabye imbabazi Perezida William Ruto, amusaba kumubabarira niba hari aho yaba yarakosheje.

Gachagua yasabye imbabazi ku cyumweru, aho yari mu rusengero rwa Karen mu mujyi wa Nairobi. Yavuze agira ati: “Ndashaka gusaba umuvandimwe wanjye, Perezida William Ruto: ko niba hari uburyo ubwo ari bwo bwose naba naramukoshereje mu kazi kose, ndakwinginze fungura umutima wawe umbabarire.”

Visi Perezida ntiyahagarariye aho, ahubwo yongeyeho amagambo agira ati: “Niba umugore wanjye, Dorcas Rigathi, yaragukoshereje mu buryo ubwo ari bwo bwose, fungura umutima wawe umubabarire.”

Uretse gusaba imbabazi Perezida Ruto, Gachagua yasabye imbabazi n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ndetse n’abaturage bifuza ko yeguzwa ku mirimo ye.

Ibirego byo kweguzwa Gachagua byatangiye ku ruhande rwa bamwe mu badepite bashyigikiye Perezida Ruto. Ku wa gatanu, abaturage ba Kenya bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo byabo ku byerekeye iyeguzwa rya Visi Perezida, aho ashinjwa n’abadepite kuba yaribye umutungo wa Leta ndetse no guhembera ivangura rishingiye ku moko.

Nyuma y’icyo gikorwa cyo ku wa Gatanu, Leta yatangaje ko abagera kuri 85% bashyigikiye ko Rigathi Gachagua yeguzwa. Gusa, ahandi mu gihugu, hari abaturage benshi bagaragaje ko bifuza ko bombi, Gachagua na Perezida Ruto, beguzwa.

N’ubwo Gachagua ahakana ibyo ashinjwa, yamenyesheje ko yashyizeho itsinda ry’abanyamategeko ngo bagaragaze mu nkiko ko ari umwere. Nyamara, ku cyumweru yongeye kugira ati: “Ku Banyakenya bose, mu kazi dukora hose mu gihugu, niba hari ikintu icyo ari cyo cyose twakoze cyangwa twavuze ubona kidakwiye, ubona kitakwihanganirwa, ndakwingize umbabarire.”

Ubushyamirane hagati ya Gachagua na Ruto bwagiye bwiyongera cyane cyane nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yabaye muri uyu mwaka, yagiye ishegesha Igihugu cya Kenya.

Gachagua yahakanye ibyo ashinjwa n’abarwanashyaka ba Ruto ko yagize uruhare mu gutegura no gutera inkunga iyo myigaragambyo yasabaga Perezida Ruto kwegura.

Previous Story

DR Congo: Leta yavuze abagomba kubazwa ya mpanuka y’ubwato yahitanye abantu

Next Story

Louise Mushikiwabo yerekanye amahirwe ateganyirijwe urubyiruko rwo mu bihugu bikoresha Igifaransa

Latest from Inkuru Nyamukuru

Ninde ufite imodoka ihenze muri Africa?

Afurica ni umwe mu migabane ufite ubukungu buri kuzamuka neza ndetse bibakaba akarusho nyuma y’umutungo kamere twibitseho niyo mpamvu umunsi.com twagize amatsiko yo kubacukumburira
Go toTop