Dimbati ukunzwe muri Cinema Nyarwanda no mu itangazamakuru ubwo yari yasohokeye ku Kiyaga cya Kivu hamwe na Cacana bakiyakirira kuri El Classico Beach Chez West baririye Ifi mu bwato bwa El Classico Beach hagati mu mazi abariho baganirira.
Mu kiganiro bacishije kuri youtube channel ya Cacana TV baganiriye, baratebya ndetse baridagadura ubwo bari biyicariye mu bwato bwitwa ‘Tabre” budasanzwe bubarizwa kuri El Classico Beach Chez West.
Bizihiwe ndetse baratebya bati “Mu gihe ukiri muri iyi si abantu ni nta munoza ikintu cyose wakoza ntibishima, waba ubyibushye, waba ubaye muremure ngo ni ikibazo, wanywa amata ngo ni ikibazo, waba utayanywa bati byacitse”.
Cacana yaboneyeho aganiriza Ndimbati akantu kamubabaje ubwo yari aherutse gusohora indirimbo ye, agaragaza ko bumwe mu butumwa yabonye kuri facebook bwari ubwo kumuca intege bamubwira ko kuririmba atari ibye.
Nta kurya indimi cacana ati:”Niba udashaka kuvuga ukuri icecekere ariko ureke gukomera amashyi ikinyoma”.
Kuri El Classico Beach Chez West ahazwi mu Karere ka Rubavu, hakunze gusohokerwa n’abantu b’ingeri zose aho abana bahabwa akanya ko kwidagadura, abashaka bakajya koga amashyuza ndetse hari ahantu haba hatuje cyane habereye gufatirwa amafoto y’urwibutso cyangwa abantu bari mu biruhuko.
Ubwo batemberaga mu kivu ndetse bageze neza neza hafi y’ikirwa bivugwa ko Perezida yahaye Umwami wa Marocco, baheraho bashima Politike nziza Perezida Paul KAGAME n’imibano itandukanye agenda atsura hirya no hino ku Isi.
Ni hafi neza neza y’icyambu cya Rubavu , ubwato butandukanye bwerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , Karongi , Rusizi n’ahandi buhagarara.
Aha niho NDIMBATI yatereye urwenya ati:”Nizere ko naza BYERI (INZOGA) bazipakiramo”. Akomeza agira ati:”Bakomozaho n’ubwo ifi yo kuri El classico Beach Chez West iryoha gusa ngo zibagirwa vuba”.
Mu gihe wifuza gusohokera cyangwa gukoresha komande kuri El Classico Beach wa bahamagara cyangwa ukabandikira kuri whatsapp ukoresheje nimero 0783256132 no kuri 0789400200. El Classico ikaba iherereye mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Nyamyumba hafi y’Ikiyaga cya Kivu n’Icyambu gishya cya Rubavu.