Kylian Mbappé yaguze ikipe y’iwabo

31/07/2024 17:55

Umwe mu bakinnyi bakiri bato kandi bakomeye ku isi, Kylian Mbappé, Umufaransa ukinira ikipe ya Real Madrid yamaze kugura ikipe yo mu kiciro cya kabiri iwabo mu gihugu cy’u Bufaransa.

Kylian Mbappé, winjiye mu ikipe ya Real Madrid mu gihe gito gishize, ndetse akaba ari na Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, yashoye agera kuri million 20 kugirango agure ikipe ya SM Caen ikina ikiciro cya 2 mu Bufaransa.

Ku wa 30 Nyakanga 2024 nibwo hemejwe ko Kylian Mbappé yamaze kuba umunyamigabane ndetse akaba umukuru w’iyi kipe(owner) , nyuma yo kugura imigabane ingana na 80% muri iyo kipe.

Mbappé akimara kugura iyi kipe, Abayobozi bayiyoboraga ntiyabakuyeho. Mbappé kandi yashoye million zigera kuri 20 z’ama euro mu kugura iyi kipe, mu gihe we ahembwa million 15 z’ama euro muri season yose, mu ikipe ya Real Madrid.

Iyi kipe yari isanzwe ifitwe n’abashoramari b’abanyamerika, Oaktree, naho uwari umuyobozi yari Pierre-Antoine Capton, akaba ari nawe warekeweho.

Previous Story

Zuchu yahishuye ibiciro adashobora kujya munsi kugirango umutumire mu gitaramo

Next Story

Kanye West yashyize ku ruhande umugore we , asohokana abana gusa

Latest from Imikino

Banner

Go toTop