Advertising

Kenya : Umugore yatangaje ko yakoreshej e arenga Miliyoni 4 RWF avuza injangwe ye gusa bikarangira ishyinguwe

12/10/2024 15:32

Umugore wo muri Kenya uzwi ku izina rya Ashley Mutahi yatangaje inkuru yakababaro y’ukuntu yatakaje amafaranga menshi angana KSH 400,000 [4,175,999  RWF] avuza ndetse no gushyingura injwangwe ye yakundaga cyane.

Uyu mutega rugori ntiyashoboye  kwihanganira amarangamutima mu gihe yashinguraga injwangwe.

Bamwe mu baturage bari bafite amatungo yabo biyumvishaga ububabare bwe mu gihe abandi bibazaga impamvu yakoresheje amafaranga y’umurengera mukuvura ndetse no kwita ku injwangwe ye.

Ashley Mutahi ntiyashoboye  kwihanganira amarangamutima nyuma yo kubura injwangwe ye ifoto yo kuri instargram ye.

Mu gihe gito injangwe ye yagaragaye ari nzima gusa nyuma ntibyagende neza yakomeje ijyanwa kwa muganga, aho yagumye iminsi mike kandi nyirayo agomba kwishyura.

Igihe cyo kuyishyingura Ashley yagize ikiniga cyinshi ndetse apfukama ku imva yayo ararira.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Byinshi kuri Pseudocyesis indwara yo kwibeshyera ko utwite

Next Story

Murumuna wa Tupac yagize icyo atangaza nyuma yifatwa rya P.Diddy

Latest from HANZE

Go toTop