Kaminuza ya UTAB iherereye i Byumba mu Karere ka Gicumbi yaherewe igihembo mu Imurikabikorwa ryaberaga mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze.Ni igihembo yahawe kuri uyu wa 26 Kanama 2024 ubwo hasozwaga iri murikabikorwa ry’abikorera.
Muri iri murikabikorwa , Kaminuza ya UTAB yabonye umwanya mwiza wo kwereka abaryitabiriye uburyo ifatanya na Leta kubaka umuturage ushobora kwigeza kwiterambere rirambye hashingiwe ku ikoranabuhanga ndetse n’uburezi bufite ireme.Ibi byatumye ihabwa igihembo nka Kaminuza yahanze udushya , ubushakashatsi ndetse igatanga umusanzu mu kurwanya indyo ituzuye by’umwihariko mu Ntara y’Amajyaruguru nk’uko yabigaragaraje.
Mu ijambo rye Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowabahunde Maurice yashimiye buri umwe wese witabiriye iri murikabikorwa ry’abikorera ndetse asaba n’ayandi mashuri ya Kaminuza akorera muri iyi Ntara kwita cyane ku bushakashatsi bugamije guhindura ubuzima bw’abaturage bukabageza ku iterambere rirambye nk’uko UTAB ibigenza.
Kaminuza UTAB yagaragaje byinshi mu bushakashatsi birimo nk’ibihingwa bikoresha uburyo bwa Hydroponic, uburyo bushya bwo guhinga burwanya ihindagurika ry’ibihe cyane cyane mu guhangana n’ibibazo by’ibihe by’izuba no gutanga intungamubiri ku matungo. Inanaso zitunganyirizwa muri gahunda y’Ubuhinzi bwa ‘Ecological Organic Agriculture’ ya UTAB, ikorana n’abahinzi b’Inama bo mu Karere ka Gakenke, hakaba n’igisubizo cya IMO (Indigenous Micro-organic), igicuruzwa gikorwa mu ifu y’umuceri n’isukari nke bigamije gukuraho impumuro mbi mu bworozi bw’amatungo; uburyo bworoshye bwo kuhira imyaka;
Uburyo bwo kwirinda impanuka ziterwa n’umuriro w’amashanyarazi; uburyo bwo gukoresha ingufu zituruka ku mirasire y’izuba; ifumbire ikoreshwa mu bishanga ku mbuto ku giciro gito; imbuto z’ibishyimbo n’ingano zihingwa mu misozi miremire byahinzwe na UTAB muri Kaniga.
Muri iri murikabikorwa Kaminuza ya UTAB yaboneyeho umwanya mwiza wo gukangurira abantu kuza kuyigamo bagaruka no ku masomo batanga.