Ivan Rakitic yibasiye Lionel Messi bakinnye

29/07/2024 07:53

Ivan Rakitic wamamaye muri FC Barcelona yibasiriye mugenzi we bakinanye muri iyi kipe amubwira ko hari igikombe yegukanye we adateze kuzatwara na rimwe.Yabigarutse na none muri 2021 avuga ko yigeze guha Messi urugero rw’igikombe yegukanye muri Argentine.

Ivan Rakitic yagize ati:”Ubwo narindimo nganira na Lionel Messi, naramubwiye nti warabitsindiye byose, watsinze ibitego byinshi ariko hari igikombe natwaye utazigera utwara. Ntabwo uzigera utwara Europa League”.

Ibi yavuze ni impamo ku ruhande rumwe kuko mu buzima bwa Lionel Messi ntabwo yari yakina iyi mikino yaba muri FC Barcelona, PSG. Bigoye kwemeza ko Lionel Messi azakina iri rushanwa akaritwara mu gihe Ivan Rakitic yaritwaye muri 2014 ari kumwe na Sevilla na 2024.

Ikipe ya Argentine imaze gutwara ibikombe 4 bya Champions League, Ibikombe 10 bya La Liga, 7 bya Copa del Rey, n’ibindi. Lionel Messi wagaragaye mu mikino incuro zirenga 778 yatsinzemo ibitego 672 atanga imipira yavuyemo ibitego 269, byatumye afatwa nk’umukinnyi w’ibihe byose.

Mu kiganiro Ivan Rakitic aheruka kugirana na Diario As yavuze ko n’ubwo Lionel Messi ari umukinnyi udasanzwe ariko ngo atigeze aba Kapiteni w’ibihe byose muri FC Barcelona. Ati:”Messi ni umukinnyi w’ibihe byose mu mateka ariko aramutse abishyizeho intekerezo ze ndetse yanaba umukinnyi mwiza ku Isi aramutse abishatse. Ariko ntabwo yigeze aba Kapiteni mwiza wakubwira ibyo gukora”.

Rakitic na Lionel Messi bakinnye hamwe mu mikino ya Catalan Giant kuva muri 2014 na 2020 , bakinanye imikino irenga 277. Ivan Rakitic yahise ajya muri Sevilla avuye muri FC Barcelona na Lionel Messi ava muri Barcelona muri 2021 ajya muri PSG

 

Previous Story

Ibyiza byo kurya Irongi n’ibyo ridufasha mu mubiri

Next Story

Menya impamvu abakobwa bakunda kwifotoza cyane kurusha abagabo

Latest from Imikino

Banner

Go toTop