Mu gitondo cy’uyu munsi tariki ya 15/07/2024 Abanyarwanda bagejeje igihe cyo gutora basaga miliyoni 9 hirya no hino mu gihugu bazindukiye mu gikorwa cyo kwitorera Umukuru w’igihugu n’Abadepite. Abatorwa baratorerwa manda y’imyaka itanu iri imbere.
Ni amatora Abanyarwanda bari bategerezanyije ubwuzu nk’uko bagiye ba bitangaza mu bihe byo kwiyamamaza kw’abakandida ndetse kandi bikanagaragazwa n’uburyo bazindukiye kuri site z’itora mu gitondo kare cyane.
Abakandida batatu ku mwaya wa Perezida nabo bitoreye abo bashaka ko bazayobora iki gihugu mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere ndetse kandi banitorera abadepite.
Ku gica munsi cy’uyu munsi ahagana saa saba nibwo umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul KAGAME yatoreye kuri site ya SOS Kagugu iherereye mu Karere Ka Gasabo. Yari ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame.
Abandi bakandida bahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu, Dr Frank Habineza w’Ishyaka DGPR n’umukandida wigenga, Mpayimana Philippe na bo batoye mu ma saa yine.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza, yagaragaje ko bishimira uburyo amatora yagenze ku munsi wa kabiri w’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite.
Yagize ati “Turabashimira uburyo bitwaye kuko batoye mu mutuzo nk’uko bisanzwe kandi babyitwayemo neza. Turashimira kandi imitwe ya Politiki uburyo bubahirije ibyo twabasabye ku bijyanye no kwiyamamaza, uyu munsi nta gikorwa cyo kwiyamamaza twabonye haba mu mayira, ku biro by’itora n’ahandi kandi turabashimira ababigizemo uruhare.”
Uyu wari umunsi wa kabiri w’amatora kuko ku itariki ya 14/07/2024 habanje gutora abanyarwanda baba mu mahanga. Amatora arakomeza kuri uwa kabiri Tariki ya 16/07/2024 hatorwa 30% by’abagore bagize inteko nshinga mategeko n’ibyiciro byihariye.