Advertising

Stacked from 11 images

Ibyiza byo kurya Irongi n’ibyo ridufasha mu mubiri

29/07/2024 07:48

Irongi ni rumwe mu mbuto nziza kandi zikundwa na benshi, benshi barikundira uburyohe gusa ntibaba bazi ikiza rihatse ku buzima bwabo. Muri iyi nkuru turagaruka ku byiza byaryo, ubwo nawe niba utariryaga utangire urirye.

1. Gufasha mu Kwiyongera k’Imbaraga no Kubaka Imitsi:

 

Irongi rifite intungamubiri zifasha mu kwiyongera kw’imbaraga no kubaka imitsi. Ni isoko y’ibyubaka umubiri nk’amaproteyine, vitamini, na minerali bifasha mu mikorere myiza y’umubiri.

2. Gukomeza Amagufa:

Irongi rifite kalisiyumu nyinshi, ikaba ingenzi mu gukomeza amagufa no kuyafasha gukura neza. Kurya irongi ni uburyo bwiza bwo gukumira indwara zifata amagufa nk’ibibari.

3. Gufasha mu Igogorwa ry’Ibiryo:

Irongi rikize ku birimo ifiberi(fiber) , bityo rikaba rifasha mu igogorwa ry’ibiryo neza. Ifiberi ifasha kugabanya ibibazo byo gucibwamo n’indwara zifata inzira y’igogorwa nk’impatwe.

 

4. Kurwanya Kurwara K’umwijima :

Kurya irongi bishobora kugabanya ibyago byo kurwara indwara z’umwijima. Rifite ubushobozi bwo gutunganya no gusohora imyanda mu mubiri, bigatuma umwijima ukora neza.

 

5. Kugabanya Ibyago byo Kurwara Indwara z’umutima :

Kurya irongi bifasha kugabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima. Ibirimo ifiberi n’izindi ntungamubiri bifasha mu kugabanya cholesterol mbi mu maraso, bikarinda umubiri ibyago byo kurwara umutima.

6. Gufasha mu Kurwanya Indwara za Kanseri :

Kurya irongi bifite uruhare mu kurwanya indwara za kanseri. Irongi rifite ibinyabutabire bizwi nka antioxidants bifasha kurwanya uturemangingo twangirika bikaba byatuma umuntu arwara kanseri.

 

Rero Kurya irongi ni ingenzi cyane mu buzima bwa buri munsi kuko rifasha umubiri gukora neza kandi rigafasha mu kurwanya indwara zitandukanye. Ni byiza kurikoresha kenshi mu mafunguro yawe kugira ngo ugire ubuzima bwiza.

Previous Story

Ibintu 10 bitera kanseri

Next Story

Ivan Rakitic yibasiye Lionel Messi bakinnye

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop