Nkuko abatanga buhamya batandukanye baganiriye na New York Post babitangaje kugira ngo ube wakitabira ibirori byabaga byateguwe na Sean Combs ntago byabaga ari ibya buri wese.
Bamwe mubafatanyabikorwe be bahafi mugutegura imihuro ndetse nibirori kuva 2004 kugeza 2005 batangaje ko abakobwa bemererwaga kujya aho ibirori biri kubera bagombaga kuba ari beza bidasanzwe ndetse ndetse badakoresha makeup zikabije cyangwa bafite imisatsi itari iyabo.
Umukobwa wese watumirwgaa byabaga ari ihame kuba akiri muto ndetse, akemererwa guhembwa ama pounds 140 gusa akaba yarengaho bitewe nurugero rwe mukuryoshya ibirori.
Mubindi byagendarwagaho nuko uwo mukobwa yabaga adafite tattoo cyangwa atariyanditseho muburyo bukabije, ndetse ndetse nta gikoresho cy’ikoranabuhanga cyakifashishwa mugufata amafoto, amajwi cyangwa video afite.
Umunyamategeko Tony Buzbee yatangaje ko hari ibirego by’abarenga 120 bafunguye urubanza barega P. Diddy ko yabahohotoye ubwo babaga bitabiriye ibirori bye.
Ndetse bamwe bavuga ko bari bakiri bato kuburyo byabateye ipfunwe ndetse nihungabana. Ndetse bamwe mubakobwa byabaviriyemo kubihirwa n’ubuzima bikarangira bishoye mubiyobyabwenge ndetse n’uburaya.
Abakobwa bakoreshwaga muribyo birori ndetse ntibabaga bemerewe kwambara ipantaro, ikoboyi iyo ariyo yose, ndetse ni nkweto zoroheje zogendeye hasi ntago zabaga zemewe, cyeretse amajipo n’amakanzu yabaga yateguriwe ibirori.
Kubyi myambarire abagore bahatirwaga kwambara imyambaro nyandagazi ndetse iteye ishozi, hamwe n’inkweto ndetse. Byabaga ari bigufi kuburyo ari ibibero byabaga bigaragara.
abatanga buhamya ndetse bavuze ko hari ibiro ntarengwa umukobwa yagombaga kuba fite kugira ngo atumirwe mu kirori.
Hari bamwe mubatangaje ko nyuma yikirori cyabaga cyabaye abakobwa batumirwga murugo rwa Diddy Combs.
Icyamamare Sean Combs yari azwi ku izina rya P. Diddy kuri ubu akaba ari munzego zubutabera akurikiranyweho ibyaha birenga 120 birimo ihohotera rishingiye kugitsina ndetse n’uburiganya.
Kubyaha byose aregwa igihano gito gishoboka ashobora kubona ni ugufungwa imyaka 15 ubwo akaba yazasohoka muri gereze agejeje imyaka 69.