Advertising

Ese nyuma yo gutanga ibyishimo ubuzima burerekezahe Celine Dion ?

29/07/2024 17:27

Celine  Dion amaranye igihe uburwayi bwa Stiff  Person Syndrome. Ese nyuma yo kuririmba ni gute ari kwiyumva ?

Uyu muhanzikazi ,yaherukaga kuririmba mu gufungura amarushanwa ya Olympic 2024 arimo kubera mu gihugu cy’Ubufaransa mu Mujyi wa Paris.Kuva muri 2022, Celine Dion, yongeye kumvikana ndetse anagaragara imbere y’abafana be.

Celine Dion akigera ku rubyiniro yaririmbye indirimbo  yitwa ‘L’hym a l’Amour’ ya Edith Piaf.Uyu muhanzikazi, yaririmbye iyi ndirimbo ubwo ibirori byari bigiye kurangira benshi baramunezererwa abibagiza ko arwara indwara itagira umuti n’urukingo.

Nyuma yo kuririmba, yaje kunyuza ubutumwa ku mbuga Nkoranyambaga ze , agira ati:”Ntewe ishema no gutarama iri joro mu gikorwa cyo gufungura imikino ya Olympics ku mugaragaro”.

Nyuma y’aho naho yongeye kugira ibyo anyuza ku mbuga Nkoranyambaga ze agira ati:”Woow ! Mbega ijoro !  Nshimiye buri wese wari muri Olympic Games 2024. Buri wese watumye inzozi zanjye ziba impamo.Uyu ni wo mwanya wo gutangira akazi. Ndagukumbuye Paris”.

Nk’uko yabigaragaje kuri Instagram, Celine Dion, yageze kuri Stade yagombaga kuririmbiraho mu masaha yak are cyane abanza gusuhuza abafana.

ESE ABAFANA BE BAMWAKIRIYE GUTE UBU ?

Benshi mu bakunzi ba Celine Dion bagize bati:”Kugaruka kudasanzwe ! Twari turi kuririmba nukuri”. Undi ati:”Iyo nkubonye , ubugwaneza bunguma mu ntekerezo. Komerezaho mwamikazi [Celine Dion].Urabishoboye nukuri”.

Undi ati:”Celine Dion, igitaramoo cyawe kiratangaje , ni kimwe mu byiza nabonye mu buzima bwanjye”.

Celine Dion yaherukaga gutangaza ko ijwi rye ryagarutse ubwo yari mu bihembo byatangiwe muri New York, avuga ko arimo gutegura gufata amashusho ya Filime igaruka ku buzima bwe yanashyize hanze.

Previous Story

Ukwitegetse Danny Mandela yasobanuye uko Dorimbogo ari we bafataga nk’umucunguzi w’umuryango wabo

Next Story

Uwarwaje Vava ararize cyane anamuririmbira indirimbo yamuhimbiye

Latest from Imyidagaduro

Go toTop