Advertising

Ebelebe ya Lona Glory,Irindi jwi ry’umuziki nyarwanda ugiye kumvikana muri America

12/10/24 22:1 PM

Umunyarwanda utuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika Lona Glory agiye gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise EBELEBE hagati mu kwezi kwa Ukuboza mbere ya Noheli

Lona Glory aganira na UMUNSI.COM yavuze ko izina ry’iyi ndirimbo risobanura kwerekana ihungabana ,ikintu kidasanzwe cyangwa kiza gishobora ku kubaho ariko ku mpande zombi iyi ndirimbo ikaba igamije gutera abantu bose ku isi muri rusange nawe ubwe.” EBELEBE it’s mean either to express shock or something incredible or wonderful. But in this song sing in both side I try to motivate myself and people around the world”Lona Glory.

Yakomeje avuga ku cyamuteye gukora iyi ndirimbo ari igihe yari arimo gukina n’umwana we bari kugira utuntu bakora ariko umwana abona arakaye ndetse ababaye, nyuma aza kugarukana igitekerezo cy’injyana na Afrobeat yavanye mu byo yabonye ubwo yari n’umuhungu we niko kuvugana na producer we Dj Moussa (XO YE) ko agiye gukora indirimbo ze arambiwe kubyina indirimbo nyinshi z’abandi ahubwo akwiye nawe gukora indirimbo.Iyi ndirimbo igiye gusohoka yakozwe mu buryo bw’amajwi na UMURIRO inonosorwa na Bob Pro mu buryo bw’amashusho iyoborwa na Director XO YE unazwi ku izina Dj Moussa.

Abajijwe niba byaramworoheye kugira ngo akore indirimbo cyangwa ibindi bikorwa akora muri Amerika yavuze ko biba bitoroshye ariko bitewe n’icyo ushaka urakomeza ugahatana ndetse no guhangana n’ibiciro byo muri Amerika n’idorari [$] umuntu agerageza guhangana n’inzitizi zose akanyura mu nzira zishoboka kugirango agere ku nzozi ze yiyemeje.

Lona Glory agiye gushyira hanze indirimbo nshya yise Ebelebe

Lona Glory ni Umunyarwanda wavukiye mu Rwanda ariko we n’umuryango we bageze igihe bimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amarika ari naho akorera ibikorwa bye byose kuko ubusanzwe akorwa umwuga wo gutunganya no kuyobora film n’amashusho (.Digital creator,Vidéo creator ,Director&Editor,Host Glory production podcast,Deejay,Dancer choreographer,Bartender,Chef,Creative,Influencer,Artist). Ni umubyinnyi kabuhariwe muri Amerika ndetse niwe washinze itsinda ry’ababyinnyi yise SNIPERS DANCE CREW.

Evoto

Yagiye aba urugero ku rundi rubyiruko rwo mu Rwanda ko ibintu byose bishoboka uramutse ukomeje kwizera ibyo ukora kugirango ube ugere kure kandi wubahe umwuga wawe by’umwihariko umwuga wo kubyina. Kuva mu 2009 kugeza 2019, yagiye akorana n’abahanzi benshi bo mu Rwanda kandi ashyira itafari ku ruganda Nyarwanda .Yagiye agirana imikoranire  n’ibigo bikomeye mu Rwanda nka MTN, BRALIRWA, DUNDASTAR, BA GUIDE bahoze bakorera I Gikondo n’ibindi… ndetse biharurira n’abandi amayira bitewe n’ibyo bashaka.

Uyu muhanzi akomeza yibutsa abantu ko ari uburenganzira bwabo kubaho bishimwe anabasaba gukora ibintu binyuze mu mucyo ndetse bakaba abanyakuri. Yagize ati:” Be positive and We all have the right to be happy”

Ushobora kumukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ze zose

Instagram https://www.instagram.com/angel_lona_gloire/profilecard , https://www.instagram.com/glory_production_pro/profilecard

Twetter https://x.com/lona_glory_?s=21

Youtube Lona Glory Offical ukande subscribe kugirango indirimbo ukazayibona mu ba mbere igisohoka

Ticktok: Lona Glory

AMAFOTO Y’UMUHANZI LONA GLORY

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Lyvine Rwanda

His name is Livine Nsanzumuhira Ntambara known as Lyvine Rwanda,Studied Mass communication and Journalism at EAST AFRICAN UNIVERSITY,he works journalism as passion and professional

Previous Story

Karongi – Rubengera: Biyemeje kurandura burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana

Next Story

Hasohotse itegeko rishya ryemerera abagore na abakobwa gukuramo inda

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop