Ishyaka rya Green Party ryakomereje imirimo yaryo yo kwiyamamaza mu karere ka Muhanga. Iri shyaka ryatanze umukandida umwe ku mwanya w’umukuru w’igihugu ndetse n’abakandida 50 ku myanya y’abadepite.
Ubwo umukandida mukuru Dr Frank Habineza yagezaga imigabo n’imigambi ku baturage batuye aka karere ka Muhanga, yabijeje ko nibamutora azubaka uruganda rutunganya amabuye y’agaciro muri aka karere.
Yavuze ko akarere ka Muhanga ari kamwe mu turere ducukurwamo amabuye y’agaciro ariko ugasanga ntabwo agirira akamaro kanini abaturage batuye aho, Kuko nta hantu hahari ho kuyatunganyiriza, usanga acukuwe agahita ajyanwa mu mahanga bityo bigatuma abaturage baho batayabonaho inyungu, ndetse na banyirayo bagahabwa urusenda.
Yagize Ati “Hano muri aka Karere hacukurwa amabuye menshi y’agaciro ariko ntabwo abayacukura abagirira akamaro nk’uko bikwiye kuko ahita yoherezwa mu mahanga, akaba ariho ajya gutunganyirizwa, bityo akikiriza ab’iyo kure. Mwebwe ba nyirubwite mugahabwa intica ntikize, ariko nimuntora nzabubakira uruganda ruyatunganya maze mujye muyohereza hanze atunganyije, aribwo bazajya banabishyura agatubutse.”
Dr. Frank Habineza yakomeje avuga ko n’ubwo ahenshi mu Gihugu hacukurwa amabuye y’agaciro, abaturage baturiye ibirombe bakomeza guhera mu bukene kuko amabuye yose acukurwa agahita yoherezwa mu bihugu by’amahanga.
Yavuze ko uretse kubaka uruganda muri Muhanga, aramutse atorewe kuyobora u Rwanda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu gihugu hose bwarushaho gukorwa neza.