Tuesday, July 2Kwamamaza : 0783450859
Shadow

Dore ibimenyetso bizakwerekako muzabana

Nubona ibi bimenyetso ubimubonaho umenye ko witwaye neza mwazabana.

Kubona umusore ugusohokana inshuto ya 2 biragoye, ariko nubibona kuri uwo muri kumwe uzitere icyara kuko no kukugira umufasha birashoboka.

Icyo ukeneye ni umusore ugukunda, witeguye kubaka urugo.Birashobokako abakuvugisha bose utabakunda cyangwa ukaba warabuze ikimenyetso kikwerekako ari abanyabo.

Dore ibizabikwereka.

1.Aragukunda.

Umusore ugukunda ntabwo atuma ubimubaza kuko uba ubyibonera.Akora uko ashoboye ngo akwerekeko agukunda atabikubajije.Rimwe na rimwe ibikorwa bye biragutungura.

2.Akurusha nk’imyaka 10.

Ubwo uhise utekereza ngo arashaje.Oya , iyi ni imyaka, umuntu ukurusha imyaka 10 biroroshye ko agushyira mu rugo kuko azi ubwenge, azi n’icyo ashaka niba utamubonaho ubuhehesi.

Umusore ufite muri iyo myaka aba azi icyo ashaka kandi we agufata nk’umugore.

3. Afite gahunda.

Umusore ufite gahunda ashoboye no kuguha ejo hazaza heza kuko icyo atekereje ahita akikubwira.