Advertising

Davido yongewe ku rutonde rwa abahanzi bazatarama muri Flytime Fest

12/04/24 6:1 AM

Ibi bitaramo bya Flytime Fest bigamije gufasha abakunzi ba muzika gusoza umwaka ndetse no gutangira umushya mu byishimo, bizaba kuva tariki 22 kugeza 25 Ukuboza 2024, bikaba bizabera muri Eko Convention Center,Eko Hotel, Victoria Island na Lagos.Abahanzi batumiwe harimo Gunna, Ayra Starr, Davido na Olamide.

Aba bahanzi bose biteganyijwe ko bazataramira abazitabira ibi bitaramo iminsi itandukanye, nka Davido binyuze mu ndirimbo ze zikunzwe n’abatari bake nka Unavailable,Kante,Dodo,Aye, Away n’izindi, azaririmba tariki 24 Ukuboza 2024. Ayra Starr nk’umunzikazi uzaba yitabiriye ibi bitaramo azwi mu ndirimbo nka Commas, Stability,Rush, Bloody Samaritan n’izindi, azaririmba tariki 25 Ukuboza 2024.

Umuhanzi Olamide uzwi mu ndirimbo nka Jinja,Rock,Wahala, Green Light” n’izindi azaririmba tariki 23 Ukuboza 2024. Flytime Fest 2024 izaba ifite ibikorwa by’ubucuruzi, amahirwe yo kuruhuka n’ibindi bifitanye isano n’imyidagaduro bihuje n’ibihe byiza byo gusoza umwaka no gutangira umushya muri Nigeria nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa Flytime Fest. Ibi ibitaramo bitegurwa mu rwego rwo gufasha abakunzi b’umuziki gusoza no gutangira neza umwaka mushya.


Victory island hamwe muhateganyijwe kuzakira Frytime Fest

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Britney Spear kuri ubu ni ingaragu mu buryo bwemewe n’amategeko

Next Story

Umunyarwanda Deejay Tity ukorera umuziki Canada agiye gutaramira abanyarwanda

Latest from Imyidagaduro

Go toTop