Uyu mukobwa wo mu gihugu cya Kenya witwa Doreen Mara Moracha usanzwe afata nk’umukobwa ukomeye cyane kubera ko ari umwe mu bakobwa bemeye ku karubanda ko babana na SIDA, yatangiye amagambo yatunguye benshi maze aboneraho umwanya wo kugira inama urubyiruko.
Mu butumwa buherecyejwe n’amafoto ye, uyu mukobwa yatangaje ko byamutwaye igihe kinini cyane kugira ngo yakire ko azabana n’ubwandu bwa SIDA ubuzima bwe bwose.
Yavuzeko yaje kumenya ko akwiye kubaho kuko hari ibyiza nyuma yo kwiheba.
Burya Kenshi usanga iyo umuntu agwaye SIDA cyangwa iyo akimenya ko yanduye SIDA Kenshi yumva ubuzima bwe birangiye Kandi burya nyuma yabyo ubuzima burakomeza ndetse ukabaho wishimye cyane nkuko n’abandi Bose baba babayeho neza mu buzima bishimye.
Mu magambo ye yagize ati “byantwaye igihe kinini cyane kugire ngo nakire ko nzabana na SIDA ubuzima bwanjye bwose, ariko ubu mbayeho neza nishimye, namenye ko HIV ari kamwe mu tuntu duto bityo ntakwiye kwiheba ngo numve nanze ubuzima bwanjye.”
Amagambo yuyu mukobwa akomeje gufasha benshi ndetse yaboneyeho umwanya wo kugira inama abo Bose bigunze kubera ko barwaye gutinyuka bakaryoherwa nubuzima. Ndetsee yagiriye inama urubyiruko kwirinda.
Source: muranganewspaper.co.ke