Wednesday, July 3Kwamamaza : 0783450859
Shadow

Bien Baraza yatunguwe na nyina asuka amarira ku rubyiniro

Umuhanzi n’umwanditsi w’indirimbo Bien Baraza wahoze muri Sauti Sol yatunguwe na nyina  Grace Baraza , amarangamutima aramurenga ararira.

 

Mu gitaramo ‘Blankets and Wine’ cyabereye kuri Moi International Sports Center ahazwi nka Kasarani,   Baraza niho yatunguriwe na nyina amusanze ku rubyiniro.Uku guturana k’umubyeyi wa Baraza byashimishije benshi by’umwihariko uyu muhanzi wari wambariye gutanga akanyamuneza nyuma yo kuva mu itsinda rya Sauti Sol.

Anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze ‘Bien Baraza’ yashyizeho amashusho y’umubyeyi we Grace Baraza amuzanira indabo ku rubyiniro.Abari hafi aho bemeza ko uyu mubyeyi yazanwe n’umugore wa Baraza Bien Chiki Kuruka.

 

Uyu muhanzi yashimishijwe cyane n’umubyeyi we kuvuga biramunanira kubera gutekereza urugendo uyu mubyeyi yakoze kuva ahitwa Kakamega akagera ahabereye igitaramo agamije kureba umuhungu we.

 

Baraza yavuze ko yatewe ishema n’uku kwitanga umubyeyi akemera gusiga umugabo we urwaye cyane.Yavuze ko yari akwiriye kuguma mu rugo , akita k’umugabo we aho kujya muri Nairobi mu gitaramo.Baraza yahishuye ko umubyeyi we ariwe watumye afata umwanzuro wo gushyira hanze umuzingo.

Muri iki gitaramo , Baraza yeretse abafana umubyeyi we , barahoberana bakomeza kuririmbana.