Advertising

APR FC ibaye akaya nkoko iri iwabo ishonda umukara

24/08/2024 19:58

Umukino wo kwishyura wa CAF Champions League  wahuje ikipe ya  APR FC yakiriye ikipe ya  Azam FC yo muri Tanzania warangiye APR FC  ibashije gutsinda Azam FC ibitego 2:0.

Ni umukino waranzwe n’ishyaka ridasanzwe ku ruhande rwa APR FC by’umwihariko nk’ikipe yakubitaga agatoki ku kandi nyuma yo gutsindirwa muri Tanzania mu mukino ubanza. Abafana ba APR FC bakubitaga agatoki ku kandi, bavugaga ko uyu munsi baraba akaya nkoko iba iri iwayo igashonda umukara nk’uko umugani w’Abanyarwanda ubivuga.

Muri Stade ijyamo abantu barenga ibihumbi 45 , Ruboneka yatsinze igitego cya Mbere ku munota wa 45′ w’igice cya mbere. Igice cya mbere kirangiye iyoboye n’igitego kimwe cya Ruboneka cyatsinzwe ku munota wa 45, igitego cyavuye ku mupira yahawe na Captain Niyomugabo Claude.

Ku munota wa 53′  w’umukino umukinnyi wa APR FC Claude Niyomugabo yagerageje amahirwe ku mutwe ariko umupira ujya hanze.Ku munita wa 61′ Mugisha Gilbert yatsinze igitego cya Kabiri cya APR FC ayiha amahirwe yo kwegukana intsinzi.

Umukino warangiye ikipe ya APR FC itsinze ibitego 2 ku busa, bongeraho iminota 6 nayo irangira nta gitego kindi kibonetsemo.

Igice cya Mbere cyayobowe na APR FC

Abafana ba APR FC akanyamuneza kari kose
Abasimbura ba APR FC bari bishimiye igitego batsinze

 

Previous Story

Zari Hassan yaborotse umugabo we amuha ubutumwa bukomeye

Next Story

Menya inshuro umugabo asabwa guteramo akabariro n’umugore we kugira ngo yirinde kurwara Kanseri y’amabya

Latest from Imyidagaduro

Go toTop