Addie Carver w’imyaka 17 yegukanye ikamba rya Miss Teen USA

02/08/2024 08:38

Umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko Addie Carver wo muri Leta ya Missippi muri Amerika, kuri uyu wa Kane tariki 01 Kanama 2024, yegukanye ikamba rya Miss Teen USA.

Addie usasanzwe ari umubyinnyi yaherewe iri kamba ahitwa glitzy muri California ahigika bagenzi be bahatanye mu gihe cy’amezi atatu yose.Mbere yo kwegukana iri kamba ubwo yaganiraga n’abanyamakuru Addie Carver yagize ati:”Nka Miss Teen USA utaha , ndashaka kubigira intego yanjye aho nzamenya neza ko buri mwaka muto w’umukobwa atari wenyine”.

Georgia Ava Colindress na Rachael Mclaen nibo bagizwe igisonga cya Mbere n’icya Kabiri cya Carver Addie wabaye Miss Teen USA 2024.

Miss USA na Miss Teen USA 2023, Noelia Voight na Umasofia Srivastava Miss USA 2023 ni bamwe mu batanze amakamba yabo igihe kitageze mu byo bise imico yabo bwite gusa ku rundi ruhande bakagaraza ko impamvu yo gutanga ikamba harimo gutsina gutanga ibihembo kw’abategura irushanwa no gukora mu buryo budahwitse.

Umwe muri bo anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati:”Mbega Ubuyobozi bubi , biyobowe nabi,huzuyemo guharabika no guhohotera”. Abategura iri rushanwa ntabwo bigeze basubiza ubutumwa bwa CNN nyuma ya Srivastava weguye nka Miss Teen USA na mugenzi we , weguye nka Miss USA.

Ibirori byo gutangaza Miss Teen USA mushya , byayobowe na Rachel Lindsay na Justin Sylvester umunyamakuru wa E!News , batangiye batangaza abakobwa 20 batangiranye n’irushanwa, hatangazwa 10 baje kuvamo 5 bageze kuri Finali

Previous Story

#OlympicsGames: Umugabo wihinduye umugore yakubise Umutaliyanikazi mu masegonda 46 yo nyine amuheza umwuka

Next Story

Muhanga: Uwakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro aciye mu nzu ye yatawe muri yombi

Latest from Imyidagaduro

Banner

Go toTop