Mu ijoro ry’ubukwe abashakanye baba babonye umwanya wo kumenyana birenzeho no kongera urukundo rwabo. Ese ni gute basabwa kwitwara muri iryo joro ? Soma iyi nkuru witonze.
Tudaciye kure , ijoro ry’Ubukwe ni ijoro ridasanzwe ku bantu babiri bashakanye nk’umugore n’umugabo. Abo ni nabo baba bateranyije imbaga iba imaze amasaha make yikubuye bagasigira abo babiri umwanya uhagije.
Si byiza rero ko umwe avuga ngo twamaze gushyingiranwa byarangiye, hanyuma ngo afate undi nk’udahari.Amasezerano muba mu maze umwanya muhanye muruhame , aba ari wo mwanya wo kuyashyira mu bikorwa, mugakundana, mukarebana akana ko mujisho, n’ibindi.
ESE NI IBIHE BINTU , MUSABWA GUKORERA MURI IRYO JORO ?
1.Mutware ibintu gake : Mu ijoro ryanyu ry’ubukwe , ni ngombwa ko mwiga gutwara ibintu byanyu gake gake, kuko uko iminsi izajya igenda itambuka niko muzajya mugenda mumenyana gake gake kuko igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina gisaba umwanya n’igihe.
2.Mujye mu bwogero hamwe: Abakundana by’umwihariko abashakanye , baba basabwa kogera hamwe muri iryo joro kuko baba bananiwe kandi imibiri yatereje cyane.Muri uko kogera hamwe nibwo mubasha gukoranaho mu buryo bwo kunanurana no kuruhurana mu bwonko.
3.Mushake imyambaro mwambara idasanzwe: Abashakanye bakwiriye gushaka imyambaro Bambara igaragara neza itabafashe ndetse ituma bahumeka neza hagati yabo buri wese abaka yakwifuza undi (Sexy Clothes). Imyambaro ibakwiriye neza hanyuma mugire akantu ko kurya mufata.
4.Mushake agakino mukina: Abashakanye , bakwiriye gukoresha ijoro ry’ubukwe bakina agakino keza kabashimisha. Mwakina umukino wo gufatana n’ibindi.
Abanyarwanda bo ha mbere bo bavuze ko abageni bashyingiwe , muri iryo joro bagombaga gukina umukino witwaga ‘Kumara amavuta’.
Isoko: Fleek