Advertising

Abakoresha Facebook na Instagram muri Kenya bongerewe uburyo bwo gukorera amafaranga

06/08/2024 19:26

Perezida wa Kenya, William Ruto yabwiye urubyiruko rwe ko rufite amahirwe menshi yo guhanga imirimo rukoresheje imbuga za Meta Business, rugatanga n’akazi kubandi.

Ibi bibaye nyuma y’aho abatangarije ko yahuye na Mark Zuckerberg bakaganira ku buryo bwo gukomeza guha amahirwe urubyiruko rwo muri iki gihugu by’umwihariko urukoresha imbuga Nkoranyambaga.William Ruto yatangaje ko Guverinoma ye izakomeza gushakisha amahirwe ku bakoresha imbuga Nkoranyambaga.

Yagize ati:”Guhera uyu munsi, abakoresha imbuga Nkoranyambaga za Meta , bashobora gushyira mu mashusho yabo uburyo bwo kwinjiza amafaranga. Rero turabasaga gukoresha aya mahirwe, atari ukwinjiza amafaranga gusa ahubwo banarema amahirwe y’akazi ku bandi”.

Yakomeje agira ati:”Tuzakomeza kubashakira amahirwe menshi by’umwihariko urubyiruko kugira ngo banakoze kumenya impano zabo”. Mu minsi yashize Meta Business yari yatangaje ko abatuye muri Kenya bafite uburyo bubiri gusa bwo kwinjiza amafaranga ku mbuga zayo.

Ubwo buryo bongerewe ni ; In-Stream Ads on Facebook na Facebook Ads on Reels. Ibi bikaba bizatuma babasha gukorera amafaranga menshi mu mashusho yabo ya kera ndetse no mu mashusho mashya bashyiraho gusa bikazatangira vuba muri uyu mwaka wa 2024.

Kenya iri mu bihugu byemewe na Meta , aho abakoresha imbuga Nkoranyambaga bakomeje no kuza imbere mu guhanga udushya tubaha amafaranga.

Ba nyiri Meta , bavuga ko bakomeje gushimishwa cyane n’imikorere y’abakoresha imbuga nkoranyambaga muri Afurika.Ati:”Buri munsi turimo gutungurwa cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga muri Afurika , kuko bihuza abantu”.

“Muri Kenya rero tuzabaha uburyo butandukanye bwo gukorera amafaranga , ku buryo bazisanga bakunze App ya Meta Business”.

Aba basabye buri wese ushaka kuzakorera amafaranga kuri Facebook gukomeza gukurikiza amabwiriza ya Meta Business kandi bakaa barengeje imyaka 18 y’amavuko.Umuntu ubasha gukoresha In Stream Ads muri Kenya , akwiriye kuba afite byibura Ibihumbi 5 bya Followers.

Previous Story

Umugabo yishe umuturanyi we wahoraga amubaza impamvu atari yashaka umugore ku myaka 45 yose

Next Story

Lupita Nyong’O yateguye iborori bikomeje by’isabukuru y’Ipusi ye

Latest from Ikoranabuhanga

Go toTop