Advertising

Abacuruzi ba Coca-Cola bagiye gutemberezwa i Dubai

08/09/2024 10:18
Sponsored

Uruganda rwa Bralirwa PLC rwenya ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwahembye bamwe mu bacuruzi  ba Coca-Cola gutemberezwa i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu gihe cy’iminsi 5.

Ibi bihembo byatangiwe ahakorera Ubuyobozi Bukuru bw’uru ruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye , mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Umuyobozi w’uru ruganda Etienne Saada yavuze ko abacuruzi b’ibinyobwa bakora barufashije kugera ku ntego za rwo no ku iterambere aboneraho kubashimira.

Ati:”Mu gihe twizihiza abatsinze uyu munsi , duhamya ko kubera ubufatanye mu byo dukora hamwe no gukunda umurimo no gukora cyane kwa buri wese, twashoboye kugera kuri byinshi”.

Abatsindiye ibi bihembo ni bamwe muri 40 babashije kwitabira iri rushanwa ryiswe ‘Dubai Twagiye’ ryatangijwe muri Gashyantare kugeza muri Kamena uyu mwaka hagamijwe guteza imbere akazi kabo  n’ubusabane hagati yabo n’abakiriya na cyane ko abacuruzi bitabiriye iri rushanwa ari abakorera mu Turere twose tugize Igihugu cy’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali , hanyuma indashyikirwa akaba ari abava mu Turere twa , Nyarugenge , Kicukiro , Gasabo, Nyamasheke,Ngoma , Huye, Rubavu , Bugesera na Rulindo”.

Bane baje mu cyiciro cya Mbere muri iri rushanwa nibo bazatemberezwa i Dubai ndetse Bralirwa ikazabishyurira byose bazakenera mu gihe bazaba bari muri uyu Mujyi aho bazabanakurikirana irushanwa ry’Umukino w’imodoka rya Formula One.

Abanyamahirwe baje mu cyiciro cya Kabiri bahawe Moto za Tuk Tuk imwe ifite agaciro ka Miliyoni 5  RWF , bakaba bazihawe kugira ngo zijye zibafasha mu bucuruzi bwabo.

Bralirwa yasobanuye ko abandi bacuruzi baje mu cyiciro cya Gatatu ari na cyo cya nyuma bazishyurirwa kurara amajoro abiri n’ibindi bazakenera muri Hotel Kivu Mantis. Bralirwa yatangiye gukora ibinyobwa mu 1959, kubufatanye n’uruganda rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangiye gukora ikinyobwa cya Coca Cola muri 1974.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Abashakanye: Ngibi ibintu mu kwiriye gukorera hamwe mu ijoro ry’ubukwe

Next Story

Mozambique : Maj Gen Ruvusha yatangiye kuyobora ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop