advertising

Advertising

‘Yatangiye antinya ariko bigenda bigabanuka” ! Inkuru y’urukundo rwabo yakoze benshi ku mutima

4 hours ago

Umugore wo muri Nigeria, yasangije abantu inkuru y’urukundo rwe n’umugabo wo mu Bwongereza umusumba mu burebure ndetse no mu myaka mu bigaragarira abantu aratungurana.

Umugore wo muri Nigeria, yatunguranye nyuma yo gushyira ku mbuga nkoranyambaga ze iby’urukundo yakundanye n’umugabo muremure wo mu Bwongereza, aho benshi bahamyaga ko batazamarana kabiri ndetse na we ngo akabyibonaho.

Uyu mugore yasobanuye ko rimwe na rimwe yaterwaga ubwoba n’uburebure bw’uwo mugabo ndetse ngo uburyo babanaga ukubiri mu Bihugu bitandukanye bikaba byaratumye ngo yiheba kubera ko yatekerezaga ko bazamumutwara.

Bajya guhura bwa mbere byari nk’inzozi kuri uwo mugore kuko ngo yari asanzwe amubona ku mafoto ari muremure cyane bityo akibaza niba bazamarana kabiri ariko akizera ko urukundo aho ruri byose bishoboka gusa ngo bagihura umugabo na we amubwira ko yari yaratinye ko bahura.

Ati:”Na we yari yaratinye guhura nanjye kubera uburebure bwe. Nabanje gutinya nanjye ariko nyuma nza gusanga uburebure bwe ntacyo butwaye kuko nitaga cyane kumico ye yari myiza kurenza ibindi byose”.

Benshi batangajwe cyane n’ubwo buzima bw’urukundo uwo mugabo abayemo ndetse agaragaza urukundo rw’ukuri rukibaho nk’uko byemejwe n’uwo mugore wanashyize amafoto ye n’umugabo we ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Uretse kuba umwe ari muremure undi akaba mugufi kandi ngo mu rukundo rwabo, hari ikinyuranyo kinini cy’imyaka y’umugabo.

Benshi bashimiye umugore ku bwo kwitanga no kugaragaza ubushake bwe mu gukomeza umubano we n’uwo yakunze atitaye ku myaka ye.

Author

Ads

ad

Previous Story

“Nuhagira umugabo wanjye iteka iyo ndi mu rugo” ! Mami Deb akomeje kwemeza abantu

Next Story

Senegal yanze kurekura igikombe yatsindiye

Latest from Inkuru z'urukundo

Uko wakira indwara y’urukundo

Urukundo ni kimwe mu byiza abantu bahura nabyo mu buzima, ariko rimwe na rimwe rushobora gutera agahinda n’amarangamutima akomeye iyo rutagiye neza. Bavuga ko
Go toTop