advertising

Advertising

“Umukobwa we azakora ibirenze ! Umusore yahagaritse ubukwe nyuma y’aho Mabukwe we amubwiriye nabi mu ruhame 

5 days ago

Umusore yahagaritse ubukwe bwari bugeze hagati , avuga ko niba nyirabukwe yitwara gutyo akamutonganya amuhoye ubusa umukobwa we azakuba Kabiri ahitemo gukiza amagara ye. Benshi bahamya ko iyo ari imyitwarire idahwitse.

Uwo musore yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye benshi bibaza impamvu yo guhitamo guhagarika ubukwe no guhana umukobwa bakundanye aho guhana nyirabukwe bagaragaza ko icyaha ari gatozi.

Ubwo butumwa bwashyizwe kuri X bwashimangiye uko intekerezo z’abantu zishobora guhinduka ku munota wa nyuma cyangwa bagashyira mu bikorwa ibyo bari bagambiriye kubera akantu gato, ndetse n’uburyo buri wese aba agomba kwirinda guhubuka mu gihe ahitamo.

Umugabo yagaritse Ubukwe mu ruhame:

Uwo mugabo avuga ko ibibazo byatangiye ubwo bari bari kwitegura kujya gufata amafoto y’ubukwe. Avuga ko muri icyo gikorwa nyirabukwe yamutonganyije cyane mu buryo avuga ko budasobanutse bimwereka ko n’umukobwa wabo ari uko ashobora kuba ameze kuko ngo uburyo yamuvugishije bwamutunguye.

Yagize ati:”Ku munsi w’ubukwe, nyina w’umugore wanjye yarantonganyije cyane ku buryo nahise ntekereza ko n’umukobwa we ari uko ateye”.

Uwo mugabo akomeza avuga ko yahise atinya ahazaza he n’umugore we.

Ati:”Uwo mwanya nahise mpamagara umusore wari unyambariye mubwira ko ubukwe mbuhagaritse kubera ko Mabukwe yari amaze kunyitwaraho nabi binyereka ko batanyubaha nk’umugabo w’umukobwa wabo by’umwihariko bakabikora mu ruhame. Nahise ntinya umukobwa wabo”.

Uwo musore yakomeje avuga ko yatekereje kuhava atavuze ariko agasanga bidakwiye. Ati:”Nashatse kwigira nk’urimo kwitaba Telefone ngo mve aho hantu gusa nsanga bidakwiye. Nkimara kubibwira uwari unyambariye nahise nzimya Telefone kugeza ku munsi wa kurikiyeho ubukwe burangira gutyo”.

Benshi basanga bitari kwiye ko akora ibyo bintu bagaragaza ko umukobwa ari we wahanwe nyamara nyina ari we wagombaga kubazwa ayo makosa.

Abakobwa bagiriwe inama yo guhitamo abakunzi bitonze.

Wowe ubyumva ute ?

Author

Ads

ad

Previous Story

U Rwanda rwamaganye ibihano byafitiwe RDF byahengamiye uruhande rumwe

Next Story

Rutahizamu w’umunya Iran agiye kureka umupira w’amaguru yinjire mu gisirikare cya Iran

Latest from Inkuru z'urukundo

Uko wakira indwara y’urukundo

Urukundo ni kimwe mu byiza abantu bahura nabyo mu buzima, ariko rimwe na rimwe rushobora gutera agahinda n’amarangamutima akomeye iyo rutagiye neza. Bavuga ko
Go toTop