Urukundo ni kimwe mu byiza abantu bahura nabyo mu buzima, ariko rimwe na rimwe rushobora gutera agahinda n’amarangamutima akomeye iyo rutagiye neza.
Bavuga ko umuntu arwaye indwara y’urukundo yumva ababaye cyangwa afite agahinda kenshi kubera umuntu akunda. Gukira iyo ndwara bisaba igihe, kwihangana, no gukora ibikorwa bifasha umutima n’ubwonko kwiyubaka ubwabyo akikuramo uwo muntu.
DORE UKO WABIKORA MU BURYO BWIZA:
Emeza amarangamutima yawe: Icyambere ni ukwemera ko wababaye, ubabara cyangwa ko wacitse intege kubera urukundo. Ntugahangayikishwe no kugaragaza amarangamutima yawe. Ushobora kwandika ibitekerezo byawe mu gitabo, kuganira n’inshuti cyangwa umujyanama (psychologist). Kwiyoberanya bishobora gutuma ubabara kurushaho.
Fata igihe cyo kuruhuka: Ntugakomeze kwiyoberanya mu rukundo cyangwa guhita ushaka uko ujya mu rukundo rushya. Fata igihe cyo kwisuganya no kumva neza impamvu ugomba gushaka umukunzi mushya. Ibi bizagufasha gusubiza umutima mu gitereko mu buryo bwiza no gutekereza neza ku byo ushaka mu rukundo rw’ahazaza.
Kora ibikorwa bigufasha kwiyibagiza: Gukora siporo, gusoma ibitabo, gukora imirimo itandukanye no guterambere, cyangwa kwitabira ibikorwa by’imyidagaduro bifasha mu gukuraho agahinda no gusubiza umutima ku murongo. Kwitabira ibyo ukunda kandi bigutera ibyishimo bizagufasha gutera intambwe mu gukira.
Vugana n’abandi: Inshuti n’umuryango bishobora kugufasha kubona inama nziza zagufasha kwibagirwa no kuyobora amarangamutima yawe k’uwo wakunze ariko akaba atakwitayeho.
Kwisanzura ku by’amarangamutima yawe akunda bituma wumva utari wenyine, kandi bikagufasha gutuza no gusubira mu buzima busanzwe.
Irinde kwibanda ku byabaye: Nubwo bishobora kugorana, kwibanda ku byababaje cyangwa ku makosa yakozwe n’undi muntu bishobora gutuma ubabara birushaho. Gerageza kwibanda ku hazaza hawe, ku byo ushaka kugeraho, no ku nzozi zawe. Kwiga guca amarangamutima yawe ku kintu cyashize ni intambwe ikomeye mu gukira.
Tekereza ku rukundo rw’ejo hazaza: Iyo wumvise ko umubiri n’umutima wawe byongeye guhumeka neza nta kibazo, utagihangayishijwe n’ahahise nibwo ushobora kongera gutangira gutekereza ku rukundo rushya cyangwa ku mubano wubaka.
Gukira indwara y’urukundo ntibiba mu ijoro rimwe. Bisaba kwihangana, kwiyitaho, no gukora ibikorwa bigutera ibyishimo. Kwemerera amarangamutima yawe, gufata umwanya wo kuruhuka, kuganira n’abandi, no kwiyibagiza ibyababaje ni intambwe z’ingenzi zo gukira.