Advertising

Darassa umaze kwigwizaho abafana benshi Charts Tanzania yamugize umwami wa Hip Hop

12/11/24 5:1 AM

Umuraperi Shariff Thabit Ramathan wamenyekanye ku izina rya Darassa yabaye umuraperi wa mbere waririmbye indirimbo nziza zakunzwe ku rubuga rwa Spotify muri uy’umwaka wa 2024 mu gihugu cya Tanzania.

Urutonde rw’abaraperi rwakozwe na Charts Tanzania,uru akaba ari urubuga rugaragaza uburyo uruganda rw’umuziki wo muri Tanzania ugenda utera imbere binyuze ku mbuga zitandukanye zicuruza umuziki.

Darassa azwi cyane munjyana ya Hip Hop na Afro-pop, yatangiye urugendo rwe rw’umuziki mu 2014 ahereye kundirimbo yitwa Sikati tamaa,nyuma yaho yafashe akaruhuko mu muziki agaruka mu 2016 ubwo yahise akora indirimbo yitwa Utanipenda arikumwe na Rich Mavoko.Izi zabaye intangiro mu muziki w’uyu muraperi.

Uyu muraperi afite indirimbo zakunzwe cyane kuri Spotify nka No body yakoranye na Bie yumvishwe n’abarenga 6,371,870, iyitwa Mazoea nayo yumvishwe n’abarenga 381,072, iyitwa Romeo yumvishwe n’abarenga 773,023,Muziki nayo yumvishwe n’abarenga 2,840,085. Izi ndirimbo ni zimwe mu zumviswe cyane kuri uru rubuga rwa Spotify. Charts Tanzania yagaragaje abahanzi b’abaraperi batatu bakunzwe cyane muri uyu mwaka,uwa mbere ni Darassa, uwa kabiri ni Billnass,uwa gatatu aba Young Lunya.

Baciye ku rukuta rwabo rwa Instagram bagize bati”Darassa niwe muraperi wa mbere ibihangano bye byumviswe n’abantu benshi ku rubuga rwa Spotify”. Darassa akomeje kwerekana itandukaniro hagati ye n’abandi bahanzi binyuze mu muziki we uri kugenda ukora impinduka mu gihugu aturukamo, muri Afrika y’Iburasirazuba ndetse no ku ruhando rw’Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Burner Boy ategerejwe muri Kenya mu gitaramo kizitabirwa n’abakuze gusa (18+)

Next Story

Olivia Farnsworth umukobwa w’imyaka 7 utagira ububabare, inzara, habe n’amarangamutima

Latest from Imyidagaduro

Go toTop