Icyamamare muri muzika nyafurika Harmonize  akaba afite amazine ye bwite ariyo Rajabu Abdul Kahali Ibrahim, yateguje igitaramo mu mpera z’uyu mwaka tariki 31 Ukuboza 2024 ahitwa Nangwanda mu gihugu cya Tanzania.
Harmonize abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram mu guteguza iki gitaramo yagize ati ”Nzanye abantu banjye bose ,abahanzi,ababyinnyi,abakina umupira, imashini zose z’umujyi ngiye kuberereka mu rugo”.
Harmonize ni umuhanzi wavukiye mu gihugu cya Tanzania ahitwa Mtwara, akaba yaratangiye urugendo rwe rw’umuziki mu mwaka wa 2015, ahera ku ndirimbo yitwa Aiyola yatumye amanyekana byihuse, yayikoreye muri WCB Wasafi Records nk’inzu itunganya umuziki yari yarasinyemo.
Indirimbo nka Kwa Ngwaru na Happy birthday nazo zongeye kumumenyekanisha kugeza n’aho umukinnyi wa filime uzwi nka Lupita Nyong’o yifashisha iyi ndirimbo mu birori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko. Yakomereje kundirimbo nka Kainama yakoranye na Diamond Platnumz na Burna Boy, ikaba yaramumenyekanishije ku ruhando mpuzamahanga.
Single Again yakoze munjyana ya Amapiano ikunzwe na benshi muri iki gihe,yakozwe na Dj Tariko. Iyi ndirimbo niyo yamumenyekanishije muri benshi.
Indirimbo aheruka gusohora yitwa Wangu yayikoranye n’umuhanzi witwa Marioo nawe wo muri Tanzania. Binyuze mu bihangano bye, Kondeboy ahishiye byinshi abazitabira iki gitaramo cye.