Advertising

Karongi – Rubengera: Biyemeje kurandura burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana

12/10/24 20:1 PM

Mu mahugurwa yahawe abayobozi bo mu nzego z’ibanze mu Karere ka Karongi kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukuboza 2024, ku Nsanganyamatsiko igira iti ‘Uruhare rw’abayobozi b’inzego z’ibanze mu kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana’ yasize biyemeje kurirandura burundu.

Aba bayobozi b’inzego z’ibanze bagaragaje ko bakiriye neza amahugurwa bahawe ndetse biyemeza gukemura burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abana mu miryango.

Umwe yagize ati:”Ibyo nigiyemo ni uko hari ihohoterwa ryaberaga mu Midugudu yacu ntitubimenye ariko ubu byasobanutse. Ikindi kandi twamenya aho twagana kuko twahawe inama n’uburyo bw’uko twagana inzego z’Ubuyobozi zikadufasha. Ubu turasobanukiwe kandi turajya tubyigisha”.

Musabeyezu Monica , utuye mu Murenge wa Rubengera, Akagari ka Gacaca , Umudugudu wa Remera, yagaragaje ko yishimiye kwitabira aya mahugurwa agaragaza uburyo ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorwa n’uburyo bashobora ku byirinda aho baribonye bagatanga amakuru.

Yagize ati:”Nungukiye byinshi muri aya mahugurwa nk’umubyeyi nabonaga ihohoterwa rikorwa rimwe na rimwe simenye aho nabariza ariko twiyemeje ko umunsi ku munsi tuzabirwanya. Turajya dusangira amakuru Isibo ku yindi kandi twizeye ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rizacika burundu”.

Yakomeje agira ati:”Turashimira byimazeyo abateguye aya mahugurwa kandi tuzabasezeranya umusaruro mwiza kuko natwe turajya guhugura bagenzi bacu”.

Nyirafasha Odette yagize ati:”Mbikuye ku mutima ndabashimiye.Iyi ndwara yo kutamenya uko ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana rikorwa yari ihari kandi aya mahugurwa yaziye igihe. Turabashimiye cyane kuko hari amakuru ntari mfite , hano ndi hamwe n’abandi dufatanya turakomeza kuyasangiza abandi”.

Uwamahoro Giselle Ushinzwe Imibereho mu Kagari ka Mataba, yagaragaje ko batari bazi aho baregera RIB ariko ngo amahugurwa bahawe n’imirongo bahawe bizabafasha. Uyu mubyeyi yagaragaje ko

Umutoniwase Sophie Umukozi w’Umuryango w’Abibumbye Ushinzwe Abimukira akaba Ashinzwe Ibikorwa byose bijyanye n’Ihohoterwa Rishingiye ku gitsina, yasobanuriye abitabiriye aya mahugurwa uburyo bwose ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorwamo n’amoko yabo abagaragariza ko kandi hari uburyo bashobora gukoresha bigisha n’abandi.

Ibi byagarutsweho kandi na Jean Claude Ntirenganya Umukozi wa RIB Ushinzwe Gukumira Ibyaha. Yagize ati:”
Gukemura iki kibazo cy’abagabo bahohotera abagore babo mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina , dukorana cyane n’inzego z’ibanze kuko iyo babonye ayo makuru kandi bakayagaragariza igihe ikibazo kibonerwa umuti”.

Yakomeje agira ati:”Ikiriho ni ukugira imyumvire imwe buri wese akagira icyo atanga kugira ngo iki kibazo kiranduke kandi turasaba n’abagore binangira mu gutanga amakuru bavuga ko batanga abo bashakanye, kubivaho bakajya bagaragaza ko bahohoterwa kandi ubu turishimira ko imyumvire imaze guhinduka”.

Aya mahugurwa ari kubera mu Turere twa Nyabihu, Ngororero , Karongi na Rutsiro ku Nsanganyamatsiko igira iti ‘Uruhare rw’abayobozi b’inzego z’ibanze mu kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana’.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Jay Z yateye utwatsi ibirego aregwa byo guhohotera umwana

Next Story

Ebelebe ya Lona Glory,Irindi jwi ry’umuziki nyarwanda ugiye kumvikana muri America

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop