Bikomeje kugaragara ko umubare munini w’Abanyamerika batagikora imibonano mpuzabitsina nk’igikorwa gihuza abashakanye gusa akaba ari ibintu bikomeje kubahangayikisha dore ko ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko umugabo 1 muri 3 ndetse n’umugore 1 muri 5 batigeze bakora imibonano mpuzabitsina mu mwaka wa 2025.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko ikigero cya Testosterone nk’umusemburo utera ubushake bwo gutera akabariro by’umwihariko ku bagabo kiri kugenda kijya hasi cyane ahubwo hakiyongera ubwigunge mu bashakanye, gusa byose bikaba biri gushinjwa imbuga nkoranyambaga.
Byagaragaye ko benshi mu Basore n’abagabo bakiri bato , bakomeza gukoresha imbuga nkoranyambaga bazamura umubare w’ababakurikira gusa bakizera ko umunsi umwe, hari uzabegera akabavugisha ndetse n’abakobwa bikaba uko , bigatuma badashaka. Ibi byatumye bamwe mu bagore bifuza guha umwanya abagabo bakize nk’uko byemezwa na Dr Debra Soh mu cyo yise ‘Sextinction: The Decline of Sex and the Future of Intimacy’.
Uwitwa Soh asanga , ikiremwamuntu by’umwihariko muri Amerika, bagorwa no guhitamo abakunzi kubera ko abakoresha imbuga nkoranyambaga na ‘App’ zitandukanye zihuriraho abashaka gukundana ziba ziriho umubare munini w’abo bikanasaba ko uwo ushaka umukura mu Magana. Ibi ngo bituma benshi babireka bakiberaho gutyo. Soh asanga uko guhitamo kugoranye cyane kuko abenshi Babura abo bahuye.
Avuga ko kandi ikindi gitera ubushake buke n’umubare muto w’abakora imibonano Mpuzabitsina ari ‘amashusho y’urukozasoni’ aho abantu bayareba bakimara ipfa bityo bagaca ukubiri no kongera gutekereza abo bashakanye cyangwa bakibagirwa no kuzongera gutekereza ku bakunzi babo.
Soh ati:”Njye mbona filime z’urukozasoni zarahinduye byinshi. Mbere natekerezaga ko izo filime ari imyidagaduro isanzwe ariko zirikwangiza by’umwihariko mu rubyiruko. Ziri kumara ubushake bwabo ku byerekeye imibonano mpuzabitsina”.
Asanga kandi ibintu bizakomeza kuba bibi mu gihe ikoranabuhanga ryakomeza gutera imbere , hakazanwa abakunzi bakozwe na Ai cyangwa se bazwi nk’amarobo. Ati:”Umukunzi wawe wa Robo, azaba asa neza n’umukunzi wifuza mu ntekerezo zawe”.
Soh aganira na NYP yakomeje agira ati:”Uzamuha ijwi wifuza ko yavugamo, ndetse unamubwire uko wifuza yajya agusubiza nabikora nabi umubwire abisubiremo.Birababaje cyane kuko mu gihe kizaza umuntu azajya yibwira ati’ ese sinkeneye kwiyegereza umukunzi wa Ai iruhande rwanjye?”.
Yavuze ko ikiremwamuntu ku byerekeye imibonano mpuzabitsina kizahura n’ingorane zikomeye ahazaza.

Isoko: NYP