advertising

Advertising

Pastor Aloys Uwakarema asaba Abakristo kugaragaza ukwizera mu mibiri yabo yose

by February 4, 2026
4 hours ago

Mu nyigisho yahaye abakristo bo mu Itorero rya ADEPR, Pastor Aloys Uwakarema yashimangiye ko ubukristo nyabwo bugomba kugaragarira mu mibereho ya buri munsi y’umuntu, haba mu byo avuga, mu byo akora no mu myitwarire agaragaza aho ari hose  umukirisitu yirinda kurangaza abandi. Yagarutse ku kuba ukwizera atari amagambo gusa, ahubwo ari indangagaciro zigaragarira mu buzima bwuzuye.

Uyu MUKOZI W’Imana nk’uko abivuga,  yasobanuye ko ubukristo butivugwaho n’umuntu ku giti cye, ahubwo bugaragarira mu byemezo afata n’uko yitwara mu bandi. Yerekanye ko nk’uko imyitwarire mibi ihita imenyekana mu mibanire y’abantu, n’ubukristo nyabwo bumenyekana mu bikorwa no mu rugero umuntu atanga mu muryango, mu kazi no mu bandi babana.

Yibukije ko mu materaniro no mu bindi bikorwa by’itorero, abakristo bagomba kwirinda imyitwarire irangaza abandi, bakibanda ku ntego yo gusenga no kwegera Imana. Yavuze ko imyambarire n’imigendere by’umukristo bikoxyandakwiriye kuba mu murongo w’icyubahiro, kwicisha bugufi no kubaha aho bari.

Pastor Aloys Uwakarema yakomeje asobanura ko ubukristo bugera ku buzima bwose bw’umuntu, kuva ku bitekerezo, ku mvugo, ku myitwarire, kugeza mu buzima bwite bwo mu rugo n’aho akorera. Yashimangiye ko ukwizera nyakuri kugenga uko umuntu abaho, uko akorana n’abandi n’uko akoresha ibyo afite.

Agaruka ku rubyiruko, yahaye inama abasore n’abakobwa kwirinda gucira abantu imanza bishingiye ku byo babona mu gihe gito, abasobanurira ko kumenya umuntu bisaba kureba ubuzima bwe busanzwe n’indangagaciro agenderaho buri munsi. Yagaragaje ko ubuzima bwa gikirisitu bukwiriye kuranga umuntu igihe cyose, atari mu rusengero gusa.

Yasoreje asaba abakristo kuba aba Kristo by’ukuri mu bikorwa no mu buzima bwabo bwa buri munsi, abasaba gukoresha neza igihe bafite mu gukora ibyiza no gukorera Imana, bibuka ko amahirwe yo gukora icyo cyiza agomba kubyazwa umusaruro hakiri kare.

Author

Ads

ad

Previous Story

AFC/M23 itangaza ko izarwanya indege za FARDC zikomeje kwibasira abasivile

Next Story

Nicki Minaj yanenze Trevor Noah nyuma y’amagambo yamuvuzweho muri Grammy Awards

Latest from Inkuru zamamaza

Go toTop