Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko ryafashe icyemezo cyo guhangana n’indege z’intambara za FARDC zirimo Sukhoi-25 na drone, igihe cyose zakomeza gukoreshwa mu kugaba ibitero mu bice rigenzura bigahitana abaturage.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Bertrand Bisimwa uyobora M23, ryagaragaje ko iri huriro ritemera na gato ibitero byo mu kirere bikomeza kugabwa mu bice byafashwe na ryo, ryemeza ko bigira ingaruka zikomeye ku basivile. Yavuze ko nibikomeza, izo ndege n’ibikoresho by’intambara bizajya biraswa bikangirizwa aho biba byaturutse.
AFC/M23 ivuga ko iyi myanzuro ifashwe mu gihe iminsi ishize hagaragaye kwiyongera kw’ibitero byo mu kirere mu gice cy’imisozi miremire muri teritwari ya Fizi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ibyo bitero ngo bigabwa n’ingabo za FARDC mu mirwano ihanganishije Leta ya Kinshasa n’uyu mutwe, ufatanyije n’abarwanyi ba Twirwaneho.
Hari amakuru atandukanye avuga ko indege n’utudege tutagira abapilote byifashishwa muri ibyo bitero bikunze guturuka ku bibuga by’indege bya Bujumbura mu Burundi no ku cya Kisangani mu ntara ya Tshopo. Mu minsi ishize, Leta ya Congo yatangaje ko ikibuga cy’indege cya Kisangani cyagabweho ibitero bya drone, ivuga ko zimwe muri zo zarashwe zirahanurwa.
Kinshasa yahise ishinja AFC/M23 n’u Rwanda kuba bifitanye isano n’ibyo bitero, nubwo impande zombi zitigeze zisubiza ku mugaragaro ayo makuru. Hanavuzwe kandi ko mu cyumweru kimwe gishize, M23 yarashe ibibuga by’indege bya Kindu na Kalemie, ibintu byakomeje kuzamura umwuka mubi mu ntambara imaze igihe mu burasirazuba bwa Congo.
Iki cyemezo gishya kirushaho gutera impungenge ku mutekano w’abaturage, kuko imirwano n’ibitero byo mu kirere bikomeje gushyira abasivile mu kaga gakomeye, mu gihe amahoro ataragerwaho muri ako karere.
