advertising

Advertising

Amerika yahagaritse by’agateganyo imirimo y’ibigo byayo bikorera mu Burundi

by February 2, 2026
2 weeks ago

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Burundi yatangaje ko bimwe mu bigo biyoborwa na Leta ya Amerika bikorera muri icyo Gihugu bigiye guhagarika imirimo yabyo by’agateganyo, kubera ikibazo cyo guhagarika imirimo kwa Guverinoma ya Amerika kizwi nka government shutdown.

Mu itangazo yashyize ku rubuga rwa X ku wa 2 Gashyantare 2026, iyo ambasade yamenyesheje ko ibyo bigo bizafunga imiryango guhera ku wa 3 Gashyantare, kugeza hatanzwe andi makuru ajyanye n’uko ibikorwa bya guverinoma bizaba byasubukuwe. Yagize iti ibikorwa bizasubukurwa ari uko habaye icyemezo gishya kivuye ku buyobozi bukuru muri Amerika.

Ambasade yasobanuye ko iki cyemezo kitareba serivisi zayo bwite, kuko ibikorwa bya dipolomasi bikomeza nk’uko bisanzwe. Ibyafunzwe birimo ahanini ibigo ndangamuco, amasomero n’izindi serivisi ziba zigenewe rubanda ariko zigakurikiza amabwiriza agenga imikorere ya Leta ya Amerika.

Yanavuze ko ibikorwa byo gutangaza amakuru ku mbuga nkoranyambaga byagabanijwe, hasigara hatangazwa amakuru y’ingenzi gusa. Ibi byatewe n’uko ambasade zitandukanye za Amerika, cyane cyane izikorera muri Afurika, nazo ziri kwitondera cyane imikorere yazo mu gihe iki kibazo kiri gukemuka.

Uku guhagarika imirimo kwatangijwe ku rwego rw’igihugu cya Amerika kuva ku wa 1 Gashyantare 2026, nyuma y’uko Guverinoma inaniranye kumvikana ku ngengo y’imari igenewe Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu. Amakimbirane yibanze ku mikorere y’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka (ICE), cyane cyane uburyo rukomeje kugenzura abimukira.

Impaka zarushijeho gukara nyuma y’imyigaragambyo yabereye mu Mujyi wa Minneapolis muri Leta ya Minnesota, yatewe n’urupfu rw’abaturage babiri bishwe n’abakozi ba ICE. Ibi byatumye bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, by’umwihariko abo mu ishyaka ry’Aba-Démocrates, basaba ko habaho amavugurura akomeye mu mikorere y’uru rwego.

Ku rundi ruhande, abadepite bo mu ishyaka ry’Aba-Républicains bo bashimangiye ko amategeko akaze agenga abimukira akwiye gukomeza kubahirizwa uko ari. Kuba izi mpande zombi zarananiwe kumvikana ku gihe byatumye ingengo y’imari itemezwa, bigira ingaruka ku nzego nyinshi za guverinoma.

Mu mikorere ya Leta ya Amerika, nubwo habaho itegeko rusange ry’ingengo y’imari y’umwaka, hari n’ayandi ategeko agomba kwemezwa hagati mu mwaka mu rwego rwo gukomeza gutera inkunga inzego zitandukanye. Iyo ayo mategeko atinze cyangwa akaburizwamo, ibikorwa bya leta bimwe bihita bihagarara.

Iki si ubwa mbere Amerika ihura n’iki kibazo, kuko no mu mpera za 2025 yigeze guhagarika imirimo ya guverinoma iminsi 43, iba ari imwe mu nshuro zabaye ndende cyane mu mateka y’iki gihugu.

Author

Ads

ad

Previous Story

Umuvugizi wa RDF agaragaza indangagaciro y’ubutwari yaharaniye kubohora igihugu

Next Story

IBIBANZA BIGURISHWA ! Igurire ibibanza byiza kuri make muri Bugesera

Latest from Hanze

Go toTop