Advertising

Ibyo kunywa 5 byafasha imikorere y’ubwonko bwawe

11/18/24 6:1 AM

Ubwonko bwacu ni ingenzi bukenera kwitabwaho mu buryo butandukanye ku buryo bituma bubasha gukora neza mu bikorwa birimo gutekereza,kwibuka,gufata mu mutwe ndetse n’ibindi byinshi harimo kugenzura ibikorwa by’umubiri bitandukanye.

Uyu munsi twahisemo kubategurira inkuru igaruka ku bintu wanywa bigafasha ubwonko bwawe gukomeza gukora neza.

1.Ikawa
Ikawa ni ikinyobwa kiza k’ubuzima bwacu by’umwihariko ku gice cy’ubwonko kuko ikawa yifitemo ibinyabutabire bituma ubwonko bukora neza.

Urugero twavuga nka Cafeine iri mu ikawa rwose ituma ubwonko bukora neza ndetse yewe igafasho mu kurwanya ibitotsi mu gihe wumva udakeneye kuryama.

Byongeye kandi, abanywa ikawa ubuzima bwabo bwose bashobora kugira ibyago bike byo kurwara indwara ya Alzheimer.

2.Icyayi kibisi( Green tea)
Ubu bwoko bw’icyayi bukora mu buryo busa nkubwa kawa mu gihe utabonye uko unywa ikawa ushobora kunywa iki cyayi kuko nacyo cyifitemo intungamubiri za Caffeine zisanzwe zigaragara mu ikawa ikindi bifasha mu mikorere y’ubwoko harimo nko kwibuka , gutekereza byihuse ndetse n’ibindi.

3.Kombucha
Ubu ni ubwoko bw’ibinyobwa bikozwe mu nanasi akaba ari ikinyobwa gisembuye abahanga mu bya Siyansi bavuga ko gifasha mukuvura umuvuduko ukabije w’amaraso , diyabete ndetse bikagabanya ibyago byo kwandura na kanseri. Kombucha ni uruvange rw’icyayi cy’umukara, isukari, bagiteri, n’umusemburo.

Siyansi ivuga ko izo mikorobe nzima zongera ubudahangarwa no kugabanya umuriro, nubwo nta bimenyetso byinshi byemeza ibyo bivugwa.

4. Amazi y’indimu
Umubiri wawe wose ukeneye amazi harimo n’ubwonko bwawe iyo ufite umwuma, imikorere yawe yo mu mutwe igenda nabi ugatangira kumva ubu babare aribyo twita kuribwa umutwe iki ni ikimenyetso cyuko amazi yabaye make mu mubiri cyane cyane ubwonko bigatuma butangira kwishakira amazi hirya no hino mu mubiri uko gukururura cyane nibyo bituzanira uburibwe maze tuti umutwe uranyishe .

Amazi agize 75% by’ubwonko bwawe byumvikane ko ubwonko bukenera amazi Cyane kugira ngo bikore.
Indimu ifite intungamubiri zibimera zirinda utunyangingo twawe kwangirika. Byongeye kandi, abantu bamwe basanga impumuro yayo itezimbere imyumvire yabo bakumva bishimye.

5. Divayi itukura
Divayi itukura ikungahaye ku miti karemano irwanya umuriro kandi ikingira ingirabuzimafatizo zo mu bwonko bwawe kwangirika.

Kunywa vino mu rugero ruto bishobora gutuma itembera ry’amaraso mu mubiri ridakorwa neza ikindi Kandi Divayi ifasha ubwonko kugabanya ibyago byo kugira ibibazo byo mu mutwe.

Gusa urebe uko unywa birahuri birenze kimwe ku munsi ku bagore mu gihe ibirahure bibiri ku bagabo biba bihagije.

Dusoza kwirinda biruta kwivuza Kandi amagara araseseka ntayorwa dukwiye kwita k’ubwonko bwacu kuko byose bihera mu mutwe nsoje mbifuriza kugira impagarike n’ubugingo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Ibyo kurya bifasha mu kurwanya kanseri y’umwijima

Next Story

Ibintu 5 bisanzwe wakora bikongera umusemburo wa Testosterone

Latest from Ubuzima

Go toTop