Mu minsi mike ishize Paul Okoye uzwi nka Rudeboy aherutse gutangaza ko Mr P hamwe na producer Vampire, bibye indirimbo ye.
Yavuze ko yanditse kandi aririmba indirimbo yitwa “Winning,” yateganyaga gushyira ku muzingo we uzajya hanze muri Kamena 2025.
Peter Okoye uzwi nka Mr P akaba n’umwe mu bari bagize itsinda rya P-Square, yanyomoje ibirego byo kwiba indirimbo yavuzweho n’umuvandimwe akaba n’impanga ye, Paul Okoye uzwi nka Rudeboy.
Rudeboy avuga ko yatunguwe ubwo impanga ye Mr P yasohoraga iyi ndirimbo akayita iye kandi yayimwibye. Mu gusubiza ibyo birego, Mr P yavuze ko iyi ndirimbo ari iyiwe n’umuhanzi Calypso, ndetse ko bigoye kwiba indirimbo ye bwite nk’uko umuvandimwe we abivuga.
Yasabye umuvandimwe we kumureka agakomeze gukora umuziki, akareka kubiba amakimbirane. Mu butumwa yashyize kuri Instagram, Mr P yavuze ati, “Nta muntu wiba ibye bwite!” Producer Vampire yabishyizeho umucyo ubwo yavuganaga na Mr P ku murongo wa telefone agira ati”Winning yanditswe na Calypso dufatanyije itunganywa na Goldman.
Abantu bose bagomba guhabwa icyubahiro cyabo. Ndabashimira cyane. Nk’uko nabivuze mu ibaruwa. Nyemerera nkore umuziki wanjye mu mahoro. Ubu mfite indirimbo nshya iri hanze, nyemerera nyishimire mu mahoro, ureke intonganya! Winning’ iri ku mbuga zose zicururizwaho umuziki, mukomeze kuyishyigikira, ntimwite ku binyoma.
Ndabakunda mwese.Mugire amahoro.” Ibi bibaye mu gihe aba bagabo b’impanga bamaze iminsi baterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko batangaje ko itsinda rya P-Square ryatandukanye ku nshuro ya kabiri kubera ubwumvikane bucye.